Gentil Misigaro yasezeranye kubana akaramata na Mugiraneza mu birori binogeye ijisho (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Werurwe 2019 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Gentil Misigaro umaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasezeranye na Mugiraneza Rhoda kubana akaramata nk’umugabo n’umugore, mu birori byahurije hamwe inshuti n’imiryango.

Uyu muhango wabanjirijwe n’ibirori byo gusaba no gukwa byabereye ku i Rebero muri Heaven Garden, mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019.

Gusezerana imbere y’Imana byabereye ku Kicukiro mu rusengero rwa New Life Bible Church rwari rwatijwe Restoration Church iyoborwa na Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu. Bahitabaje kubera ko ari hafi y’ahabereye ibirori byo gusaba no gukwa, n’ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe.

Pasiteri Ruhimbya Aaron niwe wabanje guha impanuro Gentil Misigaro na Mugiraneza Rhoda, ababwira ko ubu nta n’umwe muri bo uzongera kuvuga ngo ‘Njyewe’ ahubwo ari ‘Twebwe’ kuko buri wese yabaye urugingo rwa mugenzi we.

Mu guhamya isezerano, Gentil Misigaro usanzwe aba muri Canada yabwiye Mugiraneza Rhoda ko mu mahanga yose yagenze, yabonye abakobwa b’inzobe, abazungu, imibiri yombi, abarebare n’abagufi ariko nta n’umwe yigeze abona wamuruta; wujuje ibyo afite birimo kubaha Imana, kwicisha ubugufi no kumwubaha.

Mugiraneza nawe yabwiye uyu musore ko azamukunda mu bibi no byiza akamugandukira ndetse akamwubaha uko bikwiye nk’umutware w’urugo.

Aba bombi basoje guhamya isezerano bambikana impeta, bahise barambikwaho ibiganza n’abakozi b’Imana bari bahari, babasabira kuzagira urugo ruzira induru n’intugunda ahubwo rukaba nyabagendwa kandi rusendereye ituze.

Gentil ni mubyara wa Adrien Misigaro na we uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana ndetse ni nawe wari umugaragiye ubwo yasezeranaga kubana akaramata n’umukunzi we.

Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’, ‘Turning everything around in my favour’ n’izindi.

Byari ibyishimo mu muhango wo Gusaba no Gukwa
Gentil Misigaro yasangiye n'umugore we umuryango umaze kumumwegurira
Inshuti n'umuryango mu muhango wo Gusaba no Gukwa
Adrien Misigaro niwe wari uri hafi ya mubyara we wakoze ubukwe
Bari kwinjira mu rusengero basezeraniyemo
Abasore babaherekeje bari barimbye
Inkumi zaherekeje umugeni zari zarimbye
Binjiye mu rusengero Gentil Misigaro aririmbira umukunzi we indirimbo ye yitwa 'Biratungana'
Basinyiye isezerano bahanye ryo kubana akaramata
Barambuweho ibiganza n'abakozi b'Imana batandukanye
Gentil yamwambitse impeta amusezeranya kumukunda ubuziraherezo
Ni umunsi utazibagirana kuri bombi
Gentil atwikurura umugeni we nyuma yo gusezerana
Yeretse umugeni inshuti n'umuryango

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza