Ibi byemejwe na Fally Merci mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, bafashe icyemezo cyo gufatanya gutegura iki gitaramo.
Ati “Twiyemeje guhuza imbaraga. Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy tuzaba turi no muri Caravane du Rire, kuko hari abanyarwenya bazanye tuzaba turi kumwe na bo.”
Fally Merci yasobanuye ko ubu bufatanye ari intambwe nziza mu guteza imbere umwuga w’urwenya, agaragaza ko biteze umusaruro mwiza muri iki gitaramo ndetse no mu mikoranire yo mu gihe kizaza.
Ati “Nta mpamvu yo gukora ibitaramo bibiri bimeze kimwe. Kuba twafatanya ni byiza kuko bizarushaho gutanga igitaramo cyiza kirimo abanyarwenya b’abahanga kandi bakomeye mu Rwanda.”
Mu banyarwenya bitezwe muri iki gitaramo harimo Kigingi wo mu Burundi, Michael Sengazi, Rusine na Nkusi Arthur. Biteganyijwe ko abandi banyarwenya bazitabira iki gitaramo bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Ubu bufatanye buje nyuma y’uko abategura iserukiramuco rya ‘Caravane du Rire’ bari batangaje igitaramo bise ‘KGL Special’, cyari giteganyijwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, ari na wo munsi Gen-Z Comedy yari yarateganyijeho igitaramo cyayo.
Nyuma yo kubona ko ibi bitaramo byombi byari biteganyijwe ku munsi umwe, impande zombi zagiranye ibiganiro, zemeranya guhuza imbaraga aho gutegura ibitaramo bibiri bihuriranye.
Icyakora, guhuza ibi bitaramo ntibizagira ingaruka ku bindi bikorwa biteganyijwe mu iserukiramuco rya ‘Caravane du Rire’.
Ku wa 27 Ugushyingo 2026, hazaba igitaramo cy’urwenya mu Gifaransa kizabera muri Institut Français, mu gihe ku wa 4 Ukuboza 2026 hazaba ikindi gitaramo cy’urwenya mu Cyongereza, kizabera muri Kigali Universe.
Ibi bitaramo bizaba n’umwanya wo kwizihiza imyaka 15 ishize sosiyete ya ‘Comedy Knights’, isanzwe itegura iserukiramuco rya ‘Caravane du Rire’, ishinzwe.







Ibitekerezo 0