00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasigwa yakoze filime ivuganira abenjeniyeri mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 October 2024 saa 07:24
Yasuwe :

Umwanditsi wa filime, Gasigwa Léopold, yashyize hanze filime nshya yise “Icyo Bisaba Ngo Bibone mu 2050”, igaragaza ubuzima bw’abenjeniyeri bo mu Rwanda n’icyo byafasha kugira ngo mu 2050 bazabe barafashije igihugu mu iterambere rirambye.

Iyi filime ikinnye mu buryo bwa filime mpamo (Documentary film), Gasigwa yabwiye IGIHE ko yakozwe kugira ngo igaragaze intambwe yatewe mu kwigisha abenjeniyeri mu Rwanda n’ibibazo ariko bafite muri iki gihe.

Ati “Iyi filime yerekana n’ibibazo bigomba gushakirwa ibisubizo na Leta y’u Rwanda kugira ngo abenjeniyeri bigira mu Rwanda babashe kwibona ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.”

Iyi filime kandi isobanura icyo abenjeniyeri aricyo kuko hari abazi ko abiga ubwubatsi bw’amazi cyangwa imihanda n’ibiraro aribo ba-ingénieur gusa.

Gasigwa Léopold niwe wayoboye ifatwa ry’amashusho ya filime. Uyu mugabo asanzwe amanyerewe mu filime hano mu Rwanda. Mu gihe producer wayo ari Kazawadi Papias.

Gasigwa Léopold asanzwe ari umwanditsi, umushakashatsi akaba n’utunganya filime.

Gasigwa amaze gukora filime nyinshi zirimo n’izagiye zihabwa ibihembo bitandukanye.

Zirimo nka filime yise Izingiro ry’Amahoro isobanura uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe, ‘Urantokoza’ yakoze yifashishije ubuhamya bw’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi bafite abana bayiguyemo n’abahamwe n’ibyaha byo kwica abo bana muri Jenoside.

Indi yitwa ’L’abcès de la vérité’ igaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi na ‘Miracle and The Family’ yavugaga ku buryo abagore bishwe bakanafatwa ku ngufu muri Jenoside n’izindi.

Reba iyi filime nshya ya Gasigwa unyuze hano

Kazawadi niwe wagize uruhare mu gukora iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .