Iki gikorwa cyari kigiye kuba ku nshuro ya kabiri cyahagaritswe INES_Ruhengeri, ihita itegura ikindi gikorwa gishya yise INES Brightness giteganyijwe kuri uyu wa 28 Mutarama 2023.
Iki gikorwa gitangijwe by’igitaraganya kizajya gishimira abanyeshuri bahiga abandi mu bumenyi n’imishinga ifitiye akamaro abaturiye iki kigo ndetse n’akarere muri Rusange.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iki gikorwa cyo gutora Miss na Mister Bright INES cyahagaritswe kubera inkubiri y’ibyavuye muri Miss Rwanda yatumye amarushanwa ajyanye n’ubwiza abera mu Rwanda ahagarikwa kugeza igihe kitazwi.
Ihagarikwa ry’iri rushanwa rishobora gutuma Miss Tumukunde Ornella uheruka kwegukana iri kamba mu 2022 agumana iri kamba cyangwa se akaba uwanyuma wegukanye iri kamba mu gihe iri rushanwa ryaba ritagarutse.
Umwaka ushize ikamba rya Rudasumbwa (Mister Bright INES 2022) ryari ritanzwe bwa mbere muri iki kigo ryegukanwe na Bagumako Vero Daniel ukomoka i Burundi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!