00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda yo gutora Miss na Mister Bright INES Ruhengeri yahinduwe ku munota wa nyuma

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 07:47
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu abatuye n’abagenderera Umujyi wa Musanze batunguwe n’ihagarikwa ry’igikorwa cyo gutora Miss na Mister Bright INES 2023 ku munota wa nyuma.

Iki gikorwa cyari kigiye kuba ku nshuro ya kabiri cyahagaritswe INES_Ruhengeri, ihita itegura ikindi gikorwa gishya yise INES Brightness giteganyijwe kuri uyu wa 28 Mutarama 2023.

Iki gikorwa gitangijwe by’igitaraganya kizajya gishimira abanyeshuri bahiga abandi mu bumenyi n’imishinga ifitiye akamaro abaturiye iki kigo ndetse n’akarere muri Rusange.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iki gikorwa cyo gutora Miss na Mister Bright INES cyahagaritswe kubera inkubiri y’ibyavuye muri Miss Rwanda yatumye amarushanwa ajyanye n’ubwiza abera mu Rwanda ahagarikwa kugeza igihe kitazwi.

Ihagarikwa ry’iri rushanwa rishobora gutuma Miss Tumukunde Ornella uheruka kwegukana iri kamba mu 2022 agumana iri kamba cyangwa se akaba uwanyuma wegukanye iri kamba mu gihe iri rushanwa ryaba ritagarutse.

Umwaka ushize ikamba rya Rudasumbwa (Mister Bright INES 2022) ryari ritanzwe bwa mbere muri iki kigo ryegukanwe na Bagumako Vero Daniel ukomoka i Burundi.

Ibaruwa y'ubuyobozi bwa INES Ruhengeri
Iyi baruwa imenyesha itegurwa ry'igikorwa gishya cya INES Brightness
Tumukunde Ornella, ni we uherutse kwegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwenge, (Miss Bright INES-Ruhengeri 2022)
Bagumako Vero Daniel, ni we wegukanye ikamba rya Mister Bright INES 2022 ryari ritanzwe ku bahungu ku nshuro ya mbere muri INES -Ruhengeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .