Ni ibirori byabaye ku wa 6 Kamena 2026 muri Côte d'Ivoire. Byashyiraga akadomo ku rugendo rw’ibyumweru byinshi abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bari bamaze bahatanira ikamba ry’umukobwa urangwa n’ubwiza, impano, icyizere n’ubushobozi bwo kuyobora abandi.

Ni ikamba ryegukanywe n’umuhanzi Rose wo muri Cameroon w’imyaka 32. Yaryegukanye amaze gutsinda bagenzi be bari bageze mu cyiciro cya nyuma, ahita yegukana arenga miliyoni 38 Frw.

Kimwe mu byaranze ibi birori ni uko France Mpundu yataramiye ababyitabiriye n’ababikurikiye kuri televiziyo mu gihe yitegura kwibaruka, ibintu byashimishije benshi bashimye ko akomeje gukora umuziki no gutaramira abantu nubwo yitegura kwibaruka.

France Mpundu na Moctar bahuriye ndetse bakundanira mu irushanwa rya ‘Secret Story Afrique’, baritegura kwibaruka imfura yabo.

Uyu musore kandi yambitse impeta Mpundu amusaba kuzamubera umugore, undi arabyemera, gusa itariki y’ubukwe bwabo ntiramenyekana.

Nouvelle Reine ni gahunda y’amarushanwa yatangijwe na CANAL+ Afrique, agamije kuzamura impano n’ubushobozi bw’abakobwa bo ku Mugabane wa Afurika.

Iri rushanwa ryahuje abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye, bahatanira kwigaragaza mu miyoborere, kuvugira rubanda, impano ndetse n’imishinga ifitiye akamaro sosiyete.

France Mpundu na Moctar bari kumwe muri ibi birori byabereye muri Côte d'Ivoire
France Mpundu na Moctar bari kumwe muri ibi birori byabereye muri Côte d'Ivoire
France Mpundu yaririmbye atwite mu isozwa rya ‘Nouvelle Reine’
France Mpundu yaririmbye atwite mu isozwa rya ‘Nouvelle Reine’
France Mpundu yaririmbaga afite itsinda ry'ababyinnyi rimufasha
France Mpundu yaririmbaga afite itsinda ry'ababyinnyi rimufasha