Mukeshabatware Dismas yashimye urwego filime Nyarwanda zigezeho, agaya inyigisho zizirimo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Mata 2020 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Mukeshabatware Dismas wamenyekanye muri filime n’amakinamico atandukanye mu Rwanda, yavuze ko asanga Filime nyarwanda ziri gukorwa ubu ziba zisa neza ariko akanenga inyigisho ziba zirimo.

Uyu mugabo azwi muri filime nka ‘Ryumeho yamenyekanye nka Mbirikanyi, Rusisibiranya n’andi mu makinamico na filime nyarwanda, yabwiye IGIHE ko urebye ku bwiza bw’amashusho afatwa muri filime z’ubu, ari meza ugereranyije n’iza kera.

Yagize ati “Urebye biri kuza, niba babona amafaranga simbizi, icyakora cyo gukina bakina neza. Baratinyutse njyewe mbona n’izamahanga zizagera aho zigahagarara. Njya mbona ba Papa Sava abongabo babikora neza.”

Nubwo ashima ubwiza bwa filime z’ubu mu bijyanye n’amashusho, Mukeshabatware yavuze ko ku bijyanye n’inyigisho hakirimo ikibazo.

Ati “Ndazireba izo za Papa Sava ndazireba rwose ni ibyo guterwa inkunga, usanga nyine bakora ibyo kwishimisha gusa nta butumwa baba batanga bukomeye. Bagiye bakora izifite inyigisho baba barushijeho gutera imbere.”

Mukeshabatware asanga filime ziriho ubu zishyizwemo imbaraga zazaba nziza. Ati “Leta ibyitayeho mu gihe kiri imbere wasanga bakora filime neza, mbona bagerageza, abantu baratinyutse. Nabonye n’abakobwa barabijemo rwose ni ibyo guterwa inkunga.”

Mukeshabatware yamenyekanye muri filime nka ‘Ryumeho’ yakinwe mu 1996. Igitekerezo cyayo cyavuye ku nkuru yiboneye n’amaso muri za 1963 aho yabonye umugabo wari wigize ikiragi mu rukiko, bityo ayikomoraho igitekerezo cyo gukora iyi filime yakunzwe bikomeye.

Filime yagaragayemo bwa mbere yitwaga ‘Amagorwa y’abakozi’ yavugaga ku bibazo byari bifitwe n’abakozi icyo gihe mu myaka ya 1990.

Mukeshabatware avuga ko icyagiye kibaca intege bakareka ibyo gukina amafilime n’ikinamico ariko ntibaterwa inkunga kuko nta bashoramari bahagije babonaga.

Reba Mukeshabatware avuga ku rugendo rwe muri Filime ndetse anatanga inama ku bazikora muri iki gihe

Mukeshabatware Dismas uri mu batangiye gukina filime bwa mbere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .