Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryakozwe na Jacques Audiard wo mu Bufaransa. Iheruka gutwara ibihembo bine muri Golden Globe Awards ndetse ubu ihatanye muri 13 muri Oscars.
Nubwo yakiriwe neza mu bice bitandukanye ku Isi yose, muri Mexique ikomeje kunengwa cyane, kuko ngo yerekana urugomo rw’imitwe y’abagizi ba nabi n’abacuruza ibiyobyabwenge n’ibibazo rusange by’abaturage mu buryo butari bwo.
Iyi filime igaruka ku nkuru y’umucuruzi w’ibiyobyabwenge uhindura igitsina akaburirwa irengero abifashijwemo n’umunyamategeko, akaza kugaruka ari umugore yitwa Emilia Pérez ari nako filime yiswe.
Emilia Pérez agerageza kwiyunga n’uwari umuryango we ndetse akabeshya uwari umugore we (atarihinduza igitsina) ko yari afitanye isano ya hafi n’uba yari umugabo we.
Emilia ahita yinjira mu bikorwa by’ubugiraneza agatangira kuvuganira abaturage batagira kivurira, afatanyije na wa munyamategeko uba waramufashije mu bikorwa byo kwihinduza igitsina.
Iyi filime igaruka ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ryayogoje Mexique ariko amashusho yayo hafi ya yose yafatiwe mu Bufaransa ndetse Adriana Paz ni we mukinnyi w’imena wenyine ukomoka byuzuye muri Mexique uyigaragaramo.
Ni mu gihe abandi barimo umuhanzikazi Selena Gomez n’umukinnyi wa filime Zoë Saldaña ari Abanyamerika, Karla Sofía Gascón agakomoka muri Espagne mu gihe Mark Ivanir na Édgar Ramírez bakomoka muri Israel na Venezuela. Aba bose nibo filime ishingiyeho.
Abanenga iyi filime bavuga ko kuba abanyempano muri sinema muri Mexique batarahawe rugari ndetse n’amashusho yayo ntafatirwe muri iki gihugu, byatumye itagaragaza inkuru nyakuri y’ibibera muri iki gihugu.
Umunyamakuru w’Umunya-Mexique, Cecilia Gonzalez, ni umwe mu banenze iyi filime avuga ko uwayihimbye yashakaga inyungu yifashishije ibibazo bitandukanye biri muri iki gihugu.
Rodrigo Prieto uzwi muri sinema muri iki gihugu na we yanenze iyi filime kuba itavuga inkuru ya nyayo y’Abanya-Mexique n’ubuzima bwabo bwa buri munsi avuga ko Adriana Paz ari we wakinnyemo neza kuko akomoka muri iki gihugu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, giheruka kigaruka kuri iyi filime, Adriana Paz uyigaragaramo yararize, ahishura ko yigeze gushimutwa mu myaka hafi 20 ishize, agaragaza uko iyi filime ifitanye isano ikomeye n’ubuzima bw’Abanya-Mexique benshi.
Umwanditsi wo muri iki gihugu Jorge Volpi yise iyi filime “imwe mu ziyobya kurusha izindi” zabayeho mu kinyejana.
Yatangaje ko inkuru yayo ifite ikibazo kuko igaragaza umucuruzi w’ibiyobyabwenge ko yakwihinduza igitsina maze nyuma akaza guhinduka umuntu wita ku batishoboye.
Nubwo bimeze gutyo ariko Jacques Audiard wakoze iyi filime we yisobanura avuga ko atari filime mbarankuru, ahubwo ari inkuru y’umubabaro ivugwa binyuze mu muziki.
Ariko abayinenga bo ntabwo banyuzwe n’ibisobanuro bye, aho bavuga ko kugaragaza umuyobozi w’ibyihebe cyangwa abacuruzi b’ibibyabwenge nk’umurwanashyaka w’uburenganzira bwa muntu, ari uguhindura ukuri kubabaje kw’ibibera muri Mexique no gutuma ibibazo byo muri iki gihugu bidasobanurwa uko biri.
Iyi filime yagiye hanze muri Amerika ku wa 1 Ugushyingo 2024 ariko ikaba yaragiye kuri Netflix ku wa 13 Ugushyingo 2024. Yerekanywe bwa mbere muri Gicurasi 2024 muri Cannes Film Festival yo mu Bufaransa cyane ko ari iy’Abafaransa.

Reba agace gato k’iyi filime





Ibitekerezo 0