Aba bahanzi bose bageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Kanama 2018. Babimburiwe na Big Farious wahageze ku masaha y’umugoroba abandi bahagera bwije.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Big Farious uri mu bazafasha DJ Pius akigera mu Mujyi wa Kigali yavuze ko impamvu iri ku isonga mu zituma baje gushyigikira uyu muhanzi ku bwinshi ari ukubera bamufata nk’umuvandimwe. Chameleone we yavuze ko agarutse mu rugo ndetse amagambo menshi ayavuga mu Kinyarwanda.
Yagize ati “Meze neza pe! Kuba ndi hano nari nahakumbuye cyane rwose, Pius ni umuvandimwe, ikintu kimwe gusa ni uko twese turi abanyafurika, hanyuma kandi mu buzima ni byiza ko wicisha bugufi. Ibyo tuzakora mu gitaramo byo biracyari ibanga kuko tubibabwiye hano nta muntu waza kubireba. Turabatumiye bazaze barebe.”
Chameleone we yagize ati “Ntabwo nje gutuma mwishima ahubwo nje kugira ngo dusangire urukunda, nkunda DJ Pius nkakunda abantu bose. Mubwire abanyarwanda bose ko mbakunda cyane. Kuri iyi nshuro nje mu rugo niyo mpamvu bayise ‘Iwacu’ [album].”
Jose Chameleone yaje aherekejwe na barumuna be Pallaso ndetse na Weasel ugiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda nyuma y’amezi atandatu mugenzi we baririmbanaga Mowzey Radio yitabye Imana.

Abahanzi bose baje gushyigikira DJ Pius mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise “Iwacu” babwiye itangazamakuru ko bifuza ko Abanyarwanda benshi bazitabira icyo gitaramo ‘cy’umuvandimwe’ wabo.
Iki gitaramo aba bahanzi baje kwitabira gitegerejwe ku wa Gatanu, tariki 3 Kanama 2018, muri Camp Kigali [KCEV]. DJ Pius yatumiye abahanzi batandukanye barimo Jose Chameleone, Big Farious, Weasel, Pallaso ndetse n’abo mu Rwanda barimo Urban Boyz, Dream Boys, Bruce Melodie, Social Mula, Charly & Nina n’umuraperi Riderman.
Kwinjira bizaba ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya ya VIP ndetse na 150,000 Frw ku meza y’abantu benshi. Amatike y’iki gitaramo ari kugurirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo kuri Simba, Kigali Heights, Chomad n’ahandi hatandukanye ndetse by’umwihariko uyishaka akaba yanayibona ku rubuga rwa Jumia.








Amafoto: Niyonzima Moses & Instagram




Ibitekerezo 0