00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eric Omondi yakebuye abahanzi ba Gospel bishoye mu mabi bakareka umuziki

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 Gashyantare 2023 saa 09:49
Yasuwe :

Umunyarwenya Eric Omondi yibasiye abahanzi bo muri Kenya barimo Will Paul, Bahati n’abandi baretse umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) ababwira ko batumye igihugu gihinduka Sodom na Gomorrah.

Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze uyu munyarwenya yatangiye abaza abamukurikira irengero ry’abahanzi batandukanye baririmbaga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya.

Yagize ati "Uruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wari ikirango cy’umuziki wa Kenya, ariko twatakaje umubano wacu n’Imana kandi ibi byatesheje agaciro Abanyakenya."

Uyu munyarwenya yageze kuri Bahati waretse umuziki wo kuramya no guhimbaza agakora umuziki usanzwe ndetse akajya muri Politike amusaba kugaruka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko ariwo ufite indirimbo zabasha kugarura intama zazimiye.

Ati “Bahati waretse umuziki wa Gospel ujya mu muziki usanzwe (Secular) none wirirwa ukina n’umugore wawe (Diana Marua) ku rubuga rwa YouTube.”

“Rekana na politiki ugaruke ku Mana uduhe indirimbo z’Imana [...]"

Omondi yageze kuri Willy Paul amubwira ko asigaye akora amahano kurusha abahanzi baririmba indirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Willy Paul, DK Kwenye Beat bafite amahano yanduye kurusha abaririmbyi b’indirimbo zisanzwe, nahuye na Willy Paul ku Cyumweru yirirwa azenguruka mu madoka ihenze ashakisha abakobwa batandukanye biga muri kaminuza, kandi wari umuntu wigisha ijambo ry’Imana"

Willy Paul ni umwe mubasubije uyu munyarwenya amubwira ko ataretse umubano we n’Imana ahubwo azamusobanurira neza icyatumye areka umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati “Ibyo urimo ni byendagusetsa komeza wirukanke ku mafaranga muvandimwe, nzakubwira impamvu naretse umuziki wa gospel, umubano wanjye n’Imana uracyari mwiza."

Eric Omondi yageze kuri Jimmy Gait avuga ko we arajwe inshinga no kugurisha
kugurisha mudasobwa zigendanwa no kugurisha abagore n’abakobwa muri Arabie Saoudite.

Uyu munyarwenya yasabye aba bahanzi guhinduka bakagaruka ku Mana cyangwa bakazarimbuka , kuko ntacyo bazigera bigezaho mu gihe bataragaruka ku muhamagaro wabo.

Ati: "Mwavuye ku Mana, mwavuye mu itorero, ntumuzigera mutera imbere, ibyo Kenya itari kugeraho nk’igihugu biri guterwa namwe, ndashaka kubaha ubutumwa buvuye ku Mana kuko ibyo muzakoraho byose ntibizatera imbere mutarahindukirira Imana.”

Abandi bahanzi Eric Omondi yagarutseho barimo; Mercy Masika, Gloria Muliro, Daddy Owen, Eunice Njeri, n’abandi ababaza impamvu batagikora indirimbo za Gospel nka mbere.

Eric Omondi yasoje ubutumwa bwe avuga ko kuba ubutinganyi buri kwiyogera muri Kenya biri guterwa n’umubare munini w’abahanzi baretse umuziki wa Gospel ndetse ko hari bamwe muribo bari mu bikorwa by’ubutinganyi.

Si ubwa mbere Eric Omondi agaragaje akababaro aterwa n’umuziki wa Kenya avuga ko wasubiye inyuma cyane, ibintu ashinja itangazamakuru ryaho ndetse n’abahanzi ubwabo avuga ko batazi icyo bashaka.

Eric Omondi yakebuye abahanzi ba Gospel bishoye mu mabi bakareka umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .