Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Emmy yagaragaje ibyishimo byo kwibaruka imfura, ashimira Imana yabanye na bo muri icyo gihe.
Ati “Imana yaduhaye impano ihebuje kurusha izindi! Umwana wacu w’imfura akaba umuhungu. Nshimye Imana yamurinze akavuka amahoro, kandi nzahora nshimira umugore wanjye ku rukundo rwe, imbaraga n’ibyo yanyuzemo byose kugira ngo azane uyu mwana ku Isi. Imitima yacu yuzuye ibyishimo n’umunezero. Ikaze ku isi, mwana wanjye Ocean!”
Emmy na Umuhoza Joyce bakoze ubukwe ku wa 19 Ukuboza 2021, mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, nyuma y’amezi 11 Emmy yambitse impeta uyu mukunzi we.
Mu 2023, Emmy yajyanye umugore we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye gukomereza ubuzima bwabo.
Emmy ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake zirimo ‘Nsubiza’, ‘Identinte’, ‘Document’, ‘Care’ n’izindi.
Mu 2012, ubwo yavaga mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari umwe mu bahanzi bari bagezweho cyane. Icyo gihe yari no mu bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, irushanwa ryari rigeze ku nshuro ya kabiri.








Ibitekerezo 0