Eminem usanzwe witwa Marshall Bruce Mathers III yatanze ikirego ku Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kwandika no kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge (USPTO) asaba ko habaho gukuraho uburenganzira bw’iki kigo bwo gukoresha iryo zina.
Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika asaba ko iyi sosiyete isubiza iki kirego bitarenze icyumweru gitaha.
Abanyamategeko ba Eminem bashinja Swim Shady “gushaka guhuza umuntu utari we na Eminem” binyuze mu izina risa cyane n’irye.
Swim Shady yabwiye BBC ko yiteguye “kurengera umutungo wayo mu by’ubwenge”, ivuga ko izarwanira uburenganzira bwayo mu nkiko.
Iri zina ‘Swim Shady’ ryanditswe bwa mbere muri Nzeri 2023 nk’uko biteganywa n’urwego rubishinzwe muri Australia, kompanyi ikaba yari yatangiye yitwa Slim Shade mbere yo guhindura. Byemezwa ko yatangiye ibikorwa mu buryo bwuzuye mu 2024.
Iki kigo kigurisha imitaka yo ku musenyi, utwenda two kogana n’ibindi bikoresho byo ku mazi no ku byambu.
Muri uyu mwaka, iki kigo cyandikishije muri Amerika uburenganzira bwo gukoresha izina Swim Shady, ariko ntibyatinze kuko itsinda rya Eminem ryahise ritanga ikirego risaba ko rihagarika gukoreshwa.
Eminem yatanze ikirego no muri Australia yamagana iryo zina rijya gusa n’irye.
Swim Shady yavuze ko ari sosiyete yavutse “kugira ngo ikore ibikoresho birinda izuba rikaze rya Australia” ariko yirinze kugira byinshi itangaza kuko urubanza rutararangira.
Amadosiye y’urukiko agaragaza ko Eminem yandikishije izina Slim Shady muri Amerika mu 1999 ubwo yasohoraga album yayitiriye. Gusa muri Australia, yandikishije iri zina muri Mutarama 2025.
Eminem ubu ufite imyaka 53, yamamaye cyane mu 2000 ubwo yashyiraga hanze indirimbo The Real Slim Shady yamuhesheje igihembo cya Best Rap Solo Performance muri Grammy Awards. Abanyamategeko be bavuga ko iri zina ryarabaye “ikimenyetso kizwi kandi cyihariye gihuzwa gusa n’umuziki we.”
Ikigo Meyer West IP, gusa kirimo inzobere mu mategeko y’umutungo bwite mu by’ubwenge, ni cyo gihagarariye Swim Shady mu nkiko.
Mu 2024 urukiko rwo muri Australia rwatesheje agaciro icyemezo cyari gihanganishije umuhanzi Katy Perry n’umuhanzi w’Umunya-Australia witwa Katie Perry wagurishaga imyambaro yitiriye izina rye bwite.






Ibitekerezo 0