Ni amashusho agaragaza The Ben afashe mu rukenyerero cyangwa mu mayunguyungu y’uyu mukobwa (Kwizera Emelyne), aho bamwe mu bayabonye bavuze ko uyu muhanzi yamufasheho akarengera akagera aho amukurura umwenda w’imbere.
Ibyavuzwe byose Kwizera Emelyne yabyamaganiye kure avuga ko The Ben yakuruye ishanga [Amasaro bambara mu rukenyerero] yari yambaye atari umwenda w’imbere ndetse ngo nta n’ikibazo amufiteho.
Aya mashusho yatumye bamwe batangira gushakisha uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Mu gushakisha amafoto, hari abibeshye bitiranya Uwase Emelyne na Kwizera Emelyne batangira gusakaza amafoto ye bavuga ko ari we wari uri kumwe na The Ben i Musanze.
Uwase Emelyne yabwiye Isimbi TV ko uko kumwibeshyaho byatumye yibasirwa n’abantu batandukanye barimo inshuti ze ndetse aho asigaye agera hose abamubonye baryana inzara bavuga ko yatwaye umugabo w’abandi.
Ati “Nagiye muri restaurant muri Kigali Height mbona abantu ku meza amwe barahagurutse bati ‘dore dore’ kandi ubumva ibyo bavuga , nagendaga mu nzira nkabona abantu baramvuze nkabona bamwe baje kundeba no ku kazi.”
Ngo ibi byatumye uyu mukobwa abona ko bishobora kwangiza isura ye cyangwa bigatuma afatwa uko atari mu muryango cyangwa muri rubanda.
Yakomeje agira ati “Byarambangamiye cyane muri rubanda, mu muryango, nanjye ubwanjye. Buriya n’iyo waba atari wowe wabikoze kubona abantu bakuvugaho ikibi biragukomeretsa ku mutima.”
Uyu mukobwa avuga ko asanzwe aziranye na Kwizera Emelyne (wagaragaye mu mashusho) ndetse bose ngo ni abakinnyi ba filime.
Uwase Emelyne yemera ko asanzwe afana The Ben ariko ntabwo arahura n’uyu muhanzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!