Mu minsi ishize abinyujije kuri X, Musk yavuze ko serivisi ya internet itangwa n’ikigo cye ya Starlink itemererwa gukoreshwa muri Afurika y’Epfo kuko atari umwirabura.
Musk yakomeje gushinja Leta ya Afurika y’Epfo ivangura nyuma y’uko ishyizeho itegeko ryemerera Leta gutwara ubutaka bw’abazungu nta ngurane, bikavugwa ko rigamije kugabanya ubusumbane hagati y’abirabura n’abazungu bafite hafi 75% by’ubutaka.
Donald Trump ni umwe mu bamaganiye kure iryo tegeko, avuga ko ari ugutoteza abazungu, ndetse asaba ko inkunga Amerika iha Afurika y’Epfo ihita ihagarara mu rwego rwo kuyishyiraho igitutu kugira ngo yisubire kuri iyo ngingo.
Musk yongeye kuvuga kuri iki kibazo, nyuma yo kugaragaraza amashusho y’abashyigikiye Umuyobozi w’Ishyaka rya EFF, Julius Malema, baririmba indirimbo zaririmbwaga mu myaka ya 1948, ubwo habaga ivangura n’itotezwa ryakorewe abirabura (Apartheid)
Yagize ati “Bari muri sitade baririmba indirimbo zihamagarira kwica abazungu, Ni nde ubirwanya? Kuki itangazamakuru mpuzamahanga ritabitangaza?”
Indirimbo yagarutsweho yari iyakoreshwaga n’abarwanyaga ivangura, aho Malema yakomeje kuyiririmba avuga ko ari igice cy’amateka y’igihugu cye, nubwo yigeze guhamywa n’icyaha gifite aho gihuriye n’iri vangura n’inzangano n’ishyaka riri ku butegetsi, ANC.
Afurika y’Epfo ivuga ko politiki yayo y’ubutaka igamije gukosora akarengane k’amateka, itagamije gutoteza ubwoko runaka. Ivuga ko yanagaragaje ubushake bwo kugirana ibiganiro na Amerika kuri iki kibazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!