{Umuhanzi 'Edsha' ukora injyana ya Hip Hop afatanyije na 'Bruce Melodie' uririmba mu njyana ya R&B bashyize hanze amashushu y'indirimbo "Bahakanire" bakoranye.}

Iyi ndirimbo iha urubyiruko ubutumwa bwo kwirinda abantu bakuru babashuka bazwi ku izina rya 'Sugar Mummy' na 'Sugar Daddy', baba bashaka kubashora mu busambanyi bushobora cyane kubakururira ingaruka zitari nkeya.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo yakozwe ku bufatanye bwa '26 Iron Makers' na 'Arnold Films' hagaragaramo umuhanzi 'Lil Ngabo' ugerageza kwigobotora imitego ategwa n'umugore ukuze, akanangira ntashukwe n'ubutunzi amwereka.

Edsha, Bruce Melodie na Lil Ngabo
Edsha, Bruce Melodie na Lil Ngabo

Yirebe hano: