00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ed Sheeran yavuze ko yari yishwe n’urumogi yasangiye na Snoop Dogg

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 25 April 2025 saa 03:45
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu Bwongereza, Ed Sheeran, yatangaje ko yigeze guhura n’ikibazo gikomeye cyo gutakaza ubushobozi bwo kubona by’akanya gato, ubwo yasangiraga urumogi n’umuraperi Snoop Dogg.

Ibi yabigarutseho mu mashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok, aho yari kumwe na Snoop Dogg, wari uri gutunganya urumogi.

Kuri aya mashusho Sheeran yanditseho ati “Ubwa nyuma nsangira itabi na Snoop, nataye ubushobozi bwo kubona”.

Aya magambo ya Ed Sheeran yazamuye amagambo mu bafana be, bamwe berekanye ko badashyigikiye umuco wo kunywa urumogi, mu gihe abandi babihinduye urwenya.

Ni mu gihe kuri Snoop Dogg bitatunguranye cyane ko azwiho gukunda kurutumura.

Si ubwa mbere Ed Sheeran avuze ku byo kunywa urumogi mu bahanzi kuko mu 2022 yatangaje ko Burna Boy ari mu bahanzi banywa urumogi cyane yabonye.

Ed Sheeran yavuze ko yahumye by’akanya gato ubwo yasangiraga urumogi na Snoop Dogg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .