Ibi yabigarutseho mu mashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok, aho yari kumwe na Snoop Dogg, wari uri gutunganya urumogi.
Kuri aya mashusho Sheeran yanditseho ati “Ubwa nyuma nsangira itabi na Snoop, nataye ubushobozi bwo kubona”.
Aya magambo ya Ed Sheeran yazamuye amagambo mu bafana be, bamwe berekanye ko badashyigikiye umuco wo kunywa urumogi, mu gihe abandi babihinduye urwenya.
Ni mu gihe kuri Snoop Dogg bitatunguranye cyane ko azwiho gukunda kurutumura.
Si ubwa mbere Ed Sheeran avuze ku byo kunywa urumogi mu bahanzi kuko mu 2022 yatangaje ko Burna Boy ari mu bahanzi banywa urumogi cyane yabonye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!