Ijoro ry’ibirori bitangirwamo ibi bihembo risiga amateka akomeye yanditswe ku Isi. Abahanzi baba barakoze cyane muri uwo mwaka bishimira umusaruro bakuyemo. Ni mu gihe abanyamahirwe make bisanga batashye amara masa.

Ku wa 16 Ugushyingo 2027, hatangajwe urutonde rw’abemerewe guhatana mu bizatangwa mu 2027. Abanyarwanda Meddy, Ariel Wayz, Nel Ngabo na YewëeH bari bageze mu cyiciro cy’amajonjora, ariko ntibahiriwe no kwisanga ku rutonde rw’abahatanye. 

Icyakora si bo gusa kuko ni na ko byagendekeye abahanzi bakomeye nka Harry Styles, Tyla, A$AP Rocky, Justin Bieber, Doja Cat, Ed Sheeran.

Muri iyi nkuru IGIHE yakwegeranyirije abandi bagize urutonde rwa 15 b’ibikomerezwa, aho mu bihe bitandukanye bagiye bitandukanya n’ibi bihembo ngarukamwaka, n’impamvu babikoze.

.  Drake

Nyuma y’intambara y’amagambo hagati ye na Kendrick Lamar, Drake ufite album nshya eshatu, ‘Iceman’, ‘Habibti’, na ‘Maid of Honour’, yari yatangaje ko atazigera azitanga ngo zihatane muri Grammy Awards 2027.

Si ubwa mbere abikoze kuko mu 2018 yikomye ibi bihembo yanga gutanga album yise More Life, kimwe n’iyitwa Certified Lover Boy yanze gutanga mu 2022 ngo zihatanire ibi bihembo.

Mu 2023 nabwo yarabyinubye. Mu 2024, habura amasaha make ngo bitangwe, Drake nabwo yavuze ko ibi bihembo bitangwa hakurikijwe ibitekerezo bipfuye “by’abantu bagizwe ibanga”.

. BTS

Itsinda BTS ryari ryatangaje ko mu mwaka wa 2027 ritazigera ritanga ibihangano byaryo mu bizahatanira ibihembo bya Grammy Awards. 

Itangazo ryo kwivumbura barindwi barigize bahuriyeho ku mbuga nkoranyambaga babwira abategura bati “Twanzuye kutajya mu bihembo bya Grammy uyu mwaka. Twizera ko umuziki wakumvirwa ukanakundirwa icyo uri cyo, aho kuba ugabanywamo ibice hagendewe ku ho ukomoka cyangwa ururimi”.

Itsinda rya BTS rigizwe n'abasore barindwi bo muri Korea y'Epfo ryinubiye imitangire y'ibihembo bya Grammys

    .Jay-Z

Mu 2024 ubwo Dr. Dre yari amaze guhabwa igihembo cy’Uwagize Impinduka Nziza ku Isi (Global Impact Award) muri Grammy Awards, umuraperi Jay-Z yamaganiye kure imitangire y’ibi bihembo avuga ko icyo gihembo cyahawe Dr. Dre cyagombaga guhabwa umuhanzikazi Beyoncé usanzwe ari umugore wa Jay-Z.

.The Weeknd

Nyuma yo kwangirwa guhatana mu cyiciro na kimwe muri Grammy Awards 2021 kandi yarakoze cyane, umuhanzi w’Umunya-Canada The Weeknd yanyuze kuri X, yari icyitwa Twitter, yemeza ko ibi bihembo bibamo ruswa n’ivanguraruhu rikorerwa Abirabura, asaba ababitegura gukorera mu mucyo ndetse avuga ko atazongera kubihatanira.

.Wiz Khalifa

Asubiza umufana wabarizaga kuri X niba umuhanzi The Weeknd yaba yaribwe igihembo, Wiz Khalifa yemeje ko ari byo kandi ko hifashishijwe amanyanga ya politike.

.Bad Bunny

Mu 2023 ubwo Bad Bunny yataramaga mu birori bitangirwamo ibi bihembo akifashisha indirimbo ze "El Apagón" na "Después de la Playa" ziri mu rurimi rw’Icyespagnol, amagambo azigize ntiyigeze yerekanwa nk’uko bisanzwe bigenda ku zindi ndirimbo.

Byatumye uyu muhanzi avuga ko ibi bihembo bidategurwa neza ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ‘Vanity Fair’.

.50 Cent

Umuraperi 50 Cent na we ari mu bitandukanyije na ‘Grammys’ mu gitaramo cya Bad Bunny twavuze haruguru. Icyo gihe, yaciye kuri Instagram agaragaza ko ibyo mugenzi we yakorewe bitari bikwiye.

.Justin Bieber

Mu 2021, ubwo hatangazwaga abemerewe guhatana muri ibi bihembo, Justin Bieber yarabyikomye avuga ko album ye ‘Changes’ yemerewe guhatana mu byiciro bitatu bya Pop kandi iyi album itari mu njyana ya Pop, ahubwo iri mu ya R&B, kandi bitari bikwiye gukorwa.

.Ariana Grande

Mu 2019, Ariana Grande yavuze ko yabeshyewe na ‘Producer’ Ken Ehrlich ushinzwe imigendekere myiza y’ibi birori. Ken Ehrlich yari yavuze ko bagiranye ibiganiro n’uyu muhanzi ariko ko yagize igihe kidahagije cyo kwitegura kuzatarama mu biriro by’uwo mwaka.

Ariana Grande yahamije ko afite ubushobozi bwo kuba iyo myiteguro yayikora no mu ijoro rimwe gusa; bityo ahita yanga no kwitabira ibyo birori.

Ariana Grande yavuze ko yabeshyewe na ‘Producer’ Ken Ehrlich ushinzwe imigendekere myiza y’ibirori bitangirwamo ibi bihembo

.Lil Wayne

Nyuma y’umunsi umwe hatanzwe ibihembo bya Grammy Awards mu 2021, Lil Wayne yaciye kuri X abivumira ku gahera nyuma y’uko yari atashye imbokoboko yari yaranisanze nta cyiciro na kimwe yari yemerewe guhatanamo. Yavuze ko atasobanukiwe nimba atari ugutekinika ariko yongeraho ko bimuha imbaraga zo gukora cyane.

Will Smith yavuze ko bagiranye ikibazo na Grammy nk’ibihembo cyangwa umuryango

.Will Smith

Nubwo bari bahatanye, Will Smith na DJ Jazzy Jeff bijunditse ibihembo bya Grammy mu 1989 nyuma yo gusanga ibyiciro bya Rap byari bishya bitagomba kunyuzwa kuri televiziyo nk’ibindi.

Will Smith yabwiye ikinyamakuru Entertainment Tonight ko bagiranye ikibazo na Grammy nk’ibihembo cyangwa umuryango.

Umuraperi Quavo yabwiye TMZ mu 2022 ko abahanzi bakeneye kwitegurira ibihembo kuko hatarimo ukuri mu bya Grammy.

Abihuza na bagenzi be nka Zayn Malik, Teyana Taylor na Machine Gun Kelly wavuze mu 2022; ubwo hatangazwaga abemerewe kubihatanira; ko ibi bihembo bidakoresha ukuri.

Abazatsinda mu 2027 bazahembwa ku wa 7 Gashyantare. Ni ku nshuro yabyo ya 69 bizaba bitanzwe. Byatangiye gutangwa mu 1959.