Uyu munyarwenya waherukaga i Kigali muri Nyakanga 2024, yongeye gutumirwa mu bitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ ku nshuro ya kane. Dr. Hilary Okello ni we munyarwenya wa mbere uturuka hanze y’u Rwanda watumiwe muri ibi bitaramo.

Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci yagize ati “Hilary Okello nawe yamaze kuba umu Gen-Z, ntekereza ko kuba ari we dutumiye kenshi bituruka no ku kuba tuvugana cyane. Uretse kuba tuba tumukeneye, na we aba akumbuye abantu bacu cyane ko bafitanye amateka. Nkwibutse ko ari we munyarwenya wo hanze wa mbere twatumiye akitabira ibitaramo byacu.”

Uyu munyarwenya yataramiye bwa mbere muri Gen-Z Comedy muri Werurwe 2023.

Uretse icyo gihe, Dr. Hilary Okello yongeye kwiyambazwa muri Gen-Z Comedy muri Werurwe 2024 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka ibiri ibi bitaramo byari bimaze bibera mu Rwanda.

Ubwa nyuma yaherukaga muri ‘Gen-Z Comedy’, byari muri Nyakanga 2024 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo yahuriyemo na Teacher Mpamire.

Dr. Hilary Okello yabaye umunyarwenya wa mbere wo hanze utumiwe inshuro nyinshi muri ‘Gen-Z Comedy’
Dr. Hilary Okello yabaye umunyarwenya wa mbere wo hanze utumiwe inshuro nyinshi muri ‘Gen-Z Comedy’
Dr. Hilary Okello yataramiye bwa mbere muri Gen-Z Comedy mu 2023
Dr. Hilary Okello yataramiye bwa mbere muri Gen-Z Comedy mu 2023
Muri Werurwe 2024, Hilary Okello yataramiye i Kigali ari kumwe na Patrick Salvado
Muri Werurwe 2024, Hilary Okello yataramiye i Kigali ari kumwe na Patrick Salvado
Ubwo aheruka muri 'Gen-z Comedy', Dr Hilary Okello yari kumwe na Teacher Mpamire na we wo muri Uganda
Ubwo aheruka muri 'Gen-z Comedy', Dr Hilary Okello yari kumwe na Teacher Mpamire na we wo muri Uganda