Uyu munyapolitike yakoresheje indirimbo Still D.R.E mu mashusho yashyize kuri Twitter yishimira itsinzi ya Kevin McCarthy wegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya mashusho yahanaguwe kuri Twitter yari aherekwejwe n’amagambo agira ati “Ntibashobora guhagarika ibigiye kuza."

Dr Dre w’imyaka 57 yavuze ko atahaye uburenganzira Greene bwo gukoresha iyi ndirimbo yakoze mu 1999 ayihuriyemo na Snoop Dogg.

Mu butumwa yahaye TMZ yagize ati "Ntabwo nahaye umuziki wanjye abanyapolitiki, cyane cyane umuntu utavugwaho rumwe kandi ugira urwango nk'uyu."

Abunganizi mu mategeko ba Dr Dre bahise boherereza Greene ibaruwa imushinja gukoresha nabi umuziki w’uyu muhanzi agamije guteza imbere gahunda ze za politiki y'amacakubiri kandi bidahura n’imyemerere y’uyu muraperi.

Mu rwandiko batanze bavuze ko n’ubwo Greene ari umunyamategeko ariko kuba yarakoresheje indirimbo Still D.R.E. yangije amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge.

Bamusabye guhagarika kandi akareka gukomeza gukoresha mu buryo ubwo aribwo bwose ibihangano byose bya Dr Dre, kandi agatanga ibaruwa ibyemeza bitarenze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni mugoroba tariki 11 Mutarama 2023.

‘Still D.R.E.’ indirimbo ya Dr. Dre na Snoop Dogg

Dr Dre yiyamye umunyapolitike wakoresheje indirimbo ye yishimira itsinzi ya Kevin McCarthy wegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Dr Dre yiyamye umunyapolitike wakoresheje indirimbo ye yishimira itsinzi ya Kevin McCarthy wegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ibaruwa yandikiwe Marjorie Taylor Greene, Umunyapolitike uhagarariye Leta ya Georgia mu Nteko Ishinga Amategeko
Ibaruwa yandikiwe Marjorie Taylor Greene, Umunyapolitike uhagarariye Leta ya Georgia mu Nteko Ishinga Amategeko
Uyu munyapolitike Marjorie Taylor Greene yasubije  Dr Dre  amubwira  ko adakeneye gukoresha indirimbo ze zirimo amagambo  ahohotera abagore n’abapolisi
Uyu munyapolitike Marjorie Taylor Greene yasubije Dr Dre amubwira ko adakeneye gukoresha indirimbo ze zirimo amagambo ahohotera abagore n’abapolisi
Amashusho arimo indirimbo ya Dr Dre yamaze gusibwa kuri Twitter
Amashusho arimo indirimbo ya Dr Dre yamaze gusibwa kuri Twitter