Uyu munyapolitike yakoresheje indirimbo Still D.R.E mu mashusho yashyize kuri Twitter yishimira itsinzi ya Kevin McCarthy wegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya mashusho yahanaguwe kuri Twitter yari aherekwejwe n’amagambo agira ati “Ntibashobora guhagarika ibigiye kuza."
Dr Dre w’imyaka 57 yavuze ko atahaye uburenganzira Greene bwo gukoresha iyi ndirimbo yakoze mu 1999 ayihuriyemo na Snoop Dogg.
Mu butumwa yahaye TMZ yagize ati "Ntabwo nahaye umuziki wanjye abanyapolitiki, cyane cyane umuntu utavugwaho rumwe kandi ugira urwango nk’uyu."
Abunganizi mu mategeko ba Dr Dre bahise boherereza Greene ibaruwa imushinja gukoresha nabi umuziki w’uyu muhanzi agamije guteza imbere gahunda ze za politiki y’amacakubiri kandi bidahura n’imyemerere y’uyu muraperi.
Mu rwandiko batanze bavuze ko n’ubwo Greene ari umunyamategeko ariko kuba yarakoresheje indirimbo Still D.R.E. yangije amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge.
Bamusabye guhagarika kandi akareka gukomeza gukoresha mu buryo ubwo aribwo bwose ibihangano byose bya Dr Dre, kandi agatanga ibaruwa ibyemeza bitarenze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni mugoroba tariki 11 Mutarama 2023.
‘Still D.R.E.’ indirimbo ya Dr. Dre na Snoop Dogg




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!