Nyuma y’igitaramo cya ‘Move Afrika’ yari yatumiwemo, Doja Cat yagiye ku mbuga nkoranyambaga ahishura ibibazo yagiranye na Se umubyara atatinye kwita umugabo utita ku nshingano.

Uyu mukobwa mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga agaruka ku kiganiro yagiranye na Se, yahishuye ko yari yagerageje kumutumira mu gitaramo cye undi yanga kucyitabira.

Ati “Nagerageje kuvugisha data kuko narinzi ko ari muri Afurika, namutumiye mu gitaramo cyanjye arambwira ngo ntabwo yabasha kucyitabira kuko tutavuganye cyane.”

Doja Cat wise Se umubyeyi utita ku nshingano, yahishuye uko yarakajwe no kumva ko se atabasha kwitabira igitaramo cye, akeka ko ari uko yanze kugura amatike nawe ahimba amayeri yo kumwoherereza urubuga rucuruza amashusho y’urukozasoni y’abagabo basambana, amubeshya ko nahanyura abasha kubona amatike.

Akimara kubona urwo rubuga umubyeyi wa Doja Cat yamubwiye ko we ahuze cyane atabasha kurufungura ko agiye kubiha abareberera inyungu ze bakaza kubikurikirana.

Nyuma y’akanya amwoherereje urubuga rucuruza amashusho y’urukozasoni, Doja Cat avuga ko yatunguwe no kubona Se amwandikiye amubwira ko ari kugerageza gufungura urwo rubuga ntabone amatike ahubwo akabona amashusho y’urukozasoni.

Uyu mubyeyi yabwiye Doja Cat ko afite impungenge z’uko urwo rubuga yamuhaye rwaba ari urw’abatekamutwe.

Doja Cat ni umukobwa wa Dusimani, Dlamini umukinnyi wa filime ukomeye muri Afurika y’Epfo wamubyaranye na Deborah Elizabeth Sawyer wari umunyabugeni wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ufite inkomoko muri Israel.

Mu biganiro binyuranye Doja Cat akunze kugaruka ku nkuru ya se ahamya ko atakuze amubona cyane ko yasize umuryango we muri Amerika akigira muri Afurika y’Epfo.

Doja Cat yataramiye muri Afurika y’Epfo aho se umubyara asanzwe atuye
Doja Cat yataramiye muri Afurika y’Epfo aho se umubyara asanzwe atuye
Doja Cat asanzwe adacana uwaka na Se batigeze babana kuva mu bwana
Doja Cat asanzwe adacana uwaka na Se batigeze babana kuva mu bwana
Doja Cat yatumiwe mu gitaramo 'Move Afrika' cyabereye i Kigali no muri Afurika y'Epfo
Doja Cat yatumiwe mu gitaramo 'Move Afrika' cyabereye i Kigali no muri Afurika y'Epfo
Doja Cat yavuye muri Afurika y'Epfo yongeye gushwana na Se
Doja Cat yavuye muri Afurika y'Epfo yongeye gushwana na Se