Iki gitaramo kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, aho gikurura abakunzi b’umuziki n’abifuza gusabana mu buryo butandukanye n’ibitaramo bisanzwe by’abahanzi baririmba ku rubyiniro.

‘Strictly Soul’ yibanda ku ndirimbo zo mu njyana n’ibihe bitandukanye, zivangwa n’abahanga mu kuvanga imiziki, ba DJ, hagamijwe kurema umwanya wo kwidagadura, gusabana no kwishimira umuziki mu buryo bwihariye.

Kugaruka kwayo i Kigali biri mu rugendo iki gitaramo gikomeje gukorera mu mijyi itandukanye yo muri Afurika no mu Burayi.

Nyuma ya Kigali, giteganyijwe gukomereza mu mijyi irimo Addis Ababa, Johannesburg, Lusaka, Berlin, Genève na Bruxelles.

Urwo rugendo ruzakomereza no mu yindi mijyi irimo Maputo na Cape Town, ndetse na Johannesburg aho ‘Strictly Soul’ izongera kubera.

‘Strictly Soul’ yatangiye kubera mu Rwanda muri Werurwe 2024, kuva icyo gihe yagiye yubaka izina mu bakunzi b’umuziki bashaka umwanya wo gusabana no kwidagadura binyuze mu ndirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Ahabera iki gitaramo ni uku hari harimbishijwe
Ahabera iki gitaramo ni uku hari harimbishijwe
Akio na DJ Sonia baganira uko bakomeza gutanga ibyishimo muri iki gitaramo
Akio na DJ Sonia baganira uko bakomeza gutanga ibyishimo muri iki gitaramo
DJ Sonia yagize umwanya wo kwishimana n'abakunzi be
DJ Sonia yagize umwanya wo kwishimana n'abakunzi be
Strictly Soul kiri mu bitaramo byitabirwa ku rwego rwo hejuru
Strictly Soul kiri mu bitaramo byitabirwa ku rwego rwo hejuru
DJ Sonia yavangaga imiziki ari nako ashyushya abakunzi be bari muri iki gitaramo
DJ Sonia yavangaga imiziki ari nako ashyushya abakunzi be bari muri iki gitaramo
Iki gitaramo kiri mu bigezweho mu Mujyi wa Kigali
Iki gitaramo kiri mu bigezweho mu Mujyi wa Kigali
Akio ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki bakundwa n'abatari bake i Kigali
Akio ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki bakundwa n'abatari bake i Kigali
Abanyamujyi baba bitabiriye iki gitaramo ari benshi
Abanyamujyi baba bitabiriye iki gitaramo ari benshi
Akio afite umwihariko wo gucuranga anashyushya abakunzi be
Akio afite umwihariko wo gucuranga anashyushya abakunzi be
Mbere yo gutaha babanje gufatana agafoto k'urwibutso k'uyu munsi
Mbere yo gutaha babanje gufatana agafoto k'urwibutso k'uyu munsi

Amafoto: Cyubahiro Key