Mu minsi ishize aba bagabo bombi batangiye kumvikana mu itangazamakuru baterana amagambo nyuma y’igihe hatutumba umwuka utari mwiza ariko utari warigeze uturika ngo ugere mu itangazamakuru.
Muyoboke Alex yagaragaye ku Isibo TV avuga ko DJ Pius abishoboye yajya mu byo kuvanga imiziki kuko ku bwe asanga umuziki atawushoboye.
Dj Pius na we wagiye kuri iyi televiziyo agiye kumenyekanisha indirimbo ye “Ubushyuhe” yahuriyemo na Bruce Melodie, yasubije Muyoboke ku magambo yamuvuzeho.
Yagize ati "Ubuse ko muhaye hit arabigira ate?”
Ntibyagarukiye aho kuko Muyoboke yasubiye ku Isibo TV ahamya ko nubwo indirimbo “Ubushyuhe” yaba nziza atari iya DJ Pius ahubwo ari iy’umukecuru uyirimo [Wayifashishijwemo binyuze mu magambo yavuze].
Yongeyeho ati "Nta hit irimo, hit ni iyi ndirimbo y’abana nazanye (aha yari ari kumenyekanisha indirimbo yahurijemo abahanzi b'abanyempano 10 yise 'Ndaryohewe').”
Uku guterana amagambo kwa hato na hato ku bahoze ari inshuti magara kwatumye dushaka kumenya aho kwaturutse, twegera Dj Pius, ngo nawe agaragaze izingiro ry'ikibazo bafitanye.
Uyu mugabo mu buryo budaciye ku ruhande yagize ati ”Byatangiye igihe yatandukanaga na Charly na Nina, iyo umuntu atandukanye n’abantu agashaka kuzana ibintu bya munyangire, nyine nicyo cyabiteye.”
DJ Pius avuga ko igihe Muyoboke n’itsinda rya Charly na Nina batandukanaga yagerageje kumva impande zombi ariko yanga guhagarara kuri rumwe icyakora ku bwe ngo Muyoboke ntiyishimiye ko atamushuyigikiye.
Yagize ati ”Kuva yatandukana na Charly na Nina kugeza n'ubu sinigeze mpinduka, Muyoboke ni we wahindutse, kuba atarumvikanye n’abantu akabizana mu mibanire yanjye na we sibyo rwose.”
Dj Pius avuga ko iyo kubana na Charly na Nina nk’inshuti byari kuba bibangamiye Muyoboke yari kugenda ariko ntiyirirwe amusebya.
Uyu muhanzi ubifatanya no kuvanga imiziki yaciye amarenga ko kwiyunga na Muyoboke bigifite urugendo rurerure mu gihe akomeza kugenda amuvuga aho ageze hose.
Yakomeje ati ”Tuvuganye gute se? Twavugana iki yirirwa agenda amvuga amagambo atari meza, ubuse twasabana imbabazi? Ntazo nkeneye. Habayeho impamvu yo kwiyunga twakwiyunga ariko nta mpamvu yo kwikurura ku muntu utagukunda.”
”Icyiza ni uko yakomeza akazi ke nanjye ngakomeza akanjye. Aho nari kuzamukenera sinzabura undi umfasha, nawe rero nandeke ntazankenere kuko atari mu buzima bwanjye nabaho kandi ntekereza ko ntari mu buzima bwe yabaho.”
DJ Pius yahishuye ko atari umujyanama wa Charly na Nina nubwo aribo azira, ashimangira ko ukeneye gukorana na bo wese abegereye bagahuza bakorana.
Uyu mugabo kuri ubu ufite indirimbo yise “Ubushyuhe” iri mu zigezweho, ashishikajwe no gukurikiranira hafi ibikorwa bya Amalone umuhanzi muri iyi minsi afasha binyuze muri kompanyi yashinze yitwa “1K Entertainment”.
Usibye Amalone Dj Pius ari guteganya ibitaramo agomba gukorera ku Mugabane w’u Burayi kuko COVID-19 yamuhagarikiye ibyo yari afiteyo, bityo ahamya ko ibintu nibisubira mu buryo bishobora guhita bisubukurwa.
Ikiganiro na DJ Pius
Reba indirimbo 'Ubushyuhe' ya Dj Pius na Bruce Melodie




Ibitekerezo 0