Uko twinjira mu minsi y’ikiruhuko, ni ko benshi baba bibaza aho bazasohokera mu rwego rwo kurushaho kuruhuka ari nayo mpamvu inshuro nyishi tubategurira inkuru ikubiyemo ibirori n’ibitaramo bitegerejwe.

Kwita Izina 20

U Rwanda rukomeje imyiteguro y’ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20, aho ibihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti zarwo bizaba byakoraniye mu Kinigi mu birori byo kwita abana b’ingagi amazina.

Ibi birori byahuruje ibyamamare bikomeye ku Isi nka Yemi Alade, Luis Garcia, Bacary Sagna, ⁠Javier Pastore, Mathew Flamini, Michelle Yeoh, Jean Todt n’abandi benshi batumiwe Kwita Izina abana b’ingagi.

DJ Maphorisa i Kigali

DJ Maphorisa uri mu bagezweho muri Afurika, ategerejwe i Kigali mu gitaramo azakorera muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa 5 Nzeri 2025.

Iki gitaramo cyiswe ‘Road of Friends of Amstel’ byitezwe ko kizanacurangamo abandi bahanga mu bijyanye no kuvanga imiziki nka DJ Tyga, Junior The DJ, DJ RY na DJ Inno mu gihe kizayoborwa n’abarimo Zuba Mutesi na MC Biggy.

White Party i Musanze

I Musanze hateguwe igitaramo cy’abambaye imyenda y’umweru gitegerejweho kwakira abazaba bavuye #KwitaIzina bazaba bari burare muri uyu Mujyi mu rwego rwo kubona aho bataramira.

Iki gitaramo kizaba kuwa 5 Nzeri 2025 kizacurangamo abahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Phil Peter na DJ Toxxyk mu gihe Patycope na Shaddyboo arbo bazaba bafatanya gushyushya abazacyitabira.

LeCrae azaba ari i Nyarugenge

Umuraperi uri mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi, Lecrae ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera muri Camp Kigali ku wa 6 Nzeri 2025.

Iki gitaramo kizanaririmbamo abarimo Chryso Ndasingwa, Rata Jah Naychah kiri mu Mujyi w’ibyo ari gukora azenguruka Isi amenyekanisha album ye yise ‘Reconstruction’.

Abakunzi ba Rally bashyizwe igorora

Abakunzi b’umukino wo gutwara imodoka bazaba basakiwe kuko ku wa 6 Nzeri 2025 hateganyijwe isiganwa ry’imodoka ryiswe ‘Nyirangarama Rally2025’.

Iri siganwa ritegerejwemo ibyamamare mu myidagaduro y’u Rwanda nka Ish Kevin, Miss Kalimpinya Queen ndetse na Miss Aurore Kayibanda uzaba winjira muri uyu mukino bwa mbere.

Imikino ya kamarampaka muri Basketball

Abakunzi b’umukino w’intoki wa Basketball bazaba babukereye mu mukino wa kamarampaka hagati ya REG WBBC na Kepler WBBC uteganyijwe kubera muri Petit Stade ku wa 6 Nzeri 2025 saa 21h00.

Aya makipe amaze gukina imikino itandatu buri imwe ikaba imaze gutsinda itatu bivuze ko uwa kamarampaka ari uteganyijwe ku wa 6 Nzeri 2025 uzatanga utwara igikombe cya shampiyona muri Basketball y’abagore.

The Upper Room Worship Experience edition V

Itsinda rya Voice of Angels Family, ryateguye igitaramo. Kizaba ku wa 7 Nzeri 2025, kuri UEBR Kigali Parish. Ryatumiyemo andi matsinda arimo nka New Melody ndetse na The Cornerstone Choir ndetse n’umuhanzi Jonathan Nish. Kizabwirizamo Rev. Dr. Antoine Rutayisire.

Voice of Angels ni itsinda ry’urubyiruko ariko ririmo n’abubatse ingo. Ryatangiye gukora umurimo w’Imana mu 2017. Bashyize indirimbo yabo mbere hanze mu 2020. Mu 2023 nibwo bakoze igitaramo cyabo cya mbere.