Ni mu gitaramo cyiswe “Twese – An AfroHouse Affair” kizabera muri Mundi Center Rwandex, ku wa 24 Gicurasi. Amatike ari kugura 10.000 Frw, 12.500 Frw, 15.000 Frw, 25.000 Frw ndetse na 30.000 Frw. Ni mu gihe kandi amatike yari yashyizwe ku isoko mbere ya 8.000 Frw yamaze gushira ku isoko.
Iki gitaramo kiri mu by’uruhererekane bya “Twese – An AfroHouse Affair”. Ni ku nshuro ya kabiri kigiye kuba. Ibi bitaramo bitegurwa na Mundi Center ku bufatanye na Hustle Rwanda. Icyaherukaga cyabaye muri Werurwe.
Foozak na Dylan-S bo muri Kenya ni bamwe mu basore bagezweho muri iki gihugu muri iki gihe. Paul Bragi na we ni umunyempano ukomeye mu kuvanga imiziki mu Bufaransa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!