Ni mu gihe abo hanze y’u Rwanda na bo bakoze akazi gatandukanye basohora indirimbo muri iki cyumweru. Aba barimo Tyla, Omah Lay, Offset, Sarkodie, Black Sherif, Asake, Fireboy DML, Mariah Carey, Wyclef Jean na Blaqbonez.
IGIHE yaguteguriye zimwe ndirimbo nshya zo mu Rwanda no hanze yarwo wakumva cyangwa ukareba muri izi mpera z’icyumweru, ukarushaho kuruhuka neza.
Oniva – Diez Dola Ft The Ben
Indirimbo Oniva ni imwe mu zari zitegerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki dore ko yategujwe harimo icyamamare The Ben wafashije Diez Dola nk’umuhanzi ukiri kwiyubaka mu muziki.
Ni indirimbo yasohotse ikavugisha benshi cyane ko muri yo The Ben aba acyurira abantu bashatse kwifashisha ibihuha ngo bamushwanishe n’umugore we Pamella uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi ndirimbo kandi yarsohokanye n’amashusho yayo yakozwe na Director Aky hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, bivugisha benshi ururondogoro.
Amajwi yayo yakozwe na Producer Badman Quba afatanyije na Madebeats. Iri no kuri album nshya ‘Propaganda’ Diez Dola yitegura gushyira ahabona nk’uko yabiteguje.
Ibihe (amashusho) – Vestine & Dorcas
Indirimbo Ibihe y’aba bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igaruka ku burinzi bw’Imana mu bihe bigoye umuntu uwo ari we wese ashobora kunyuramo.
Bihuzwa no kuba Vestine wo muri iri tsinda aherutse gutangaza ko yagize ibibazo bikomeye bijyanye n’urushako rwe cyane ko ubu rugeretse mu rukiko hagati ye n’umugabo we Idrissa.
Ni indirimbo yasohotse mu buryo bw’amashusho nyuma y’amajwi yayo, ariko ikaba yarakozwe mu gihe cyashize ubwo iri tsinda ryari rikibarizwa mu biganza by’umunyamakuru Murindahabi nk’umujyanama waryo.
Part of me – Logan Joe
Lohan Joe yasohoye indirimbo yise ‘Part of me’ aho aririmbamo ukuntu aba yarakunze umukobwa ndetse akizera ko babaye umwe kandi atakibasha kubihisha abandi.
Darling – Kenny K-Shot
Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi iri kuri album ‘Therapy’ yitegura gusohora. Ni indirimbo irimo inkuru y’umusore utanga ibitambo ngo akunde yereke umukobwa ko amukunda byahebuje, ndetse akamwizeza kuzahora ahari ku bwe.
Ndagukunda – J-sha
Iri tsinda rigizwe n’abakobwa babiri b’impanga bakoze mu nganzo, basohora indirimbo bise ‘Ndagukunda’.
Ni indirimbo y’urukundo ikoze mu njyana gakondo ivangiye, ikaba ivugamo umukobwa wabengutse umusore mwiza akamwizeza kuzabana na we ubuziraherezo.
Mbirikanyi_- King Jonathan Ft Mando
Iyi ndirimbo y’aba bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki, igaruka ku mibereho y’abantu bashaka kwigira abanyabwenge cyane bagashaka kurya utw’abandi ku mayeri, ariko bikaba bigoye kuba byabahira.
Maso – Mr. Kagame & Sintex
Indirimbo yavuye mu bufatanye bw’aba bahanzi igaruka ku mukobwa mwiza uba warakunzwe n’umusore ariko akamuca inyuma.
Uyu musore abwira umukunzi we mushya ko adateze gushaka undi ahubwo azamunambaho n’iyo yamuhemukira.
Ni wowe – Kelliah
Uyu muhanzikazika uherutse gukora ubukwe na Bob Pro muri Nzeri 2026, yakoze mu ngano asohora indirimbo ye yise ‘Ni wowe’.
Irimo amagambo meza y’urukundo abakunzi babwirana, hakaba harifashishijwemo n’amashusho yafatiwe muri ubwo bukwe.
Obrigado – Basly Ft Niyo Bosco
Umuhanzi w’Umurundi Basly yafatanyije n’Umunyarwanda Niyo Bosco bakora mu nganzo ndetse basohora indirimbo bise Obrigado yo kuramya no guhimbaza Imana.
Ayeeh – Pamaa
Umuhanzi Pamaa, uvukana na Li John, yasohoye iyi ndirimbo irata ubwiza bw’umukunzi.
Wa Musaraba – Rabagirana Choir Ft Gad Byiringiro & Manzi Tecquiero
Iyi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ivuga ubutumwa bw’uko Yesu akunda kandi ko yarokoye ubwoko bw’Imana, abambirwa ibyaha byabwo ku musaraba.
Dirty – Yago Pon Dat Ft Original Kesh & Khuhani
Nakuwaza – Iranzi Rapper
Bellacao – Kabarankuru Icon
Isi yange – Peace Key
Izo hanze y’u Rwanda
That Girl – Tyla
Canada Breeze – Omah Lay
Every night – Offset Ft Don Toliver
Déjà vu – Sarkodie Ft KiDi
Expectations – Olivia Rodrigo Ft Chappell Roan h
Love again – Black Sherif Ft Full Blown
Oba – Asake
One ran regiment – Fireboy DML
Mariwana – Bensoul Ft Ywaya Tajiri
Your body (Crazy) – Gyakie
Freedom (Remix) – Wyclef Jean Ft Santana
Ca$h everyday – Blaqbonez
Ma Zoli – Da Bwiz
Loverboy (Remix) – Mariah Carey Ft Ludacris, Da Brat, Shawnna & Twenty II
Blue moon – Zara Larsson
Slick (Remix) – Victony Ft Don Toliver & Summer Walker
The greatest show on earth – U2
Housewife – Tate McRae
Malaria – Ayo Maff Ft Zinoleesky


Ibitekerezo 0