Uyu musore yitwa Dushimimana Jean de Dieu. Yavukiye mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu 1991. Yize amashuri yisumbuye mu karere avukamo, mu gihe kaminuza yayisoreje muri ICK mu ishami ry’itangazamakuru.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kureka umuziki, yatangiye itangazamakuru yandika ku kinyamakuru cyitwa Imirasire, aza kujya kuri Hot FM, Radio 1, Flash FM, BTN, Fine FM na Radio/TV10 akorera ubu.
Umuziki ntabwo wapfuye kwizana…
Dashim yatangaje ko iby’ubuhanzi bimuri mu maraso kuko nyirarume [Bizimana Loti] na we yari umuhanzi.
Ati “Umuziki ni uwo mu muryango, mfite marume wari umuhanzi benshi bamenye nka Bizimana Loti. Gukura ufite umuntu w’icyamamare mu muryango bishobora kugutera akanyabugabo ko kuririmba. Ariko nanakuriye mu makorali, ndetse hari amakorasi amwe nahimbye yagiye yamamara yanjye nanditse, nabaye umuyobozi w’amakorali hari n’ayo nagiye nshinga.”
Akomeza avuga ko yandikaga imivugo cyane cyane mu bihe hari hagezweho ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA.
Ati “Ni impano yo mu buto[…]nyuma ndi gusoza amashuri yisumbuye mu 2011, nibwo nakoze indirimbo yanjye ya mbere mfashijwe na Lick Lick. Yitwaga ‘Gasaro ka Mama’.’’
Nubwo atagikora umuziki mu buryo bwo kuririmba, hari abahanzi yandikira ibihangano.
Imvano ‘y’Ijambo ryahindura Ubuzima’…
Dashim yavuze ko yatangiye akora ibijyanye n’imyidagaduro ariko akabona ibintu bisa n’ibirimo icyuho.
Ati “Kera nakundaga gusoma ibitabo cyane, noneho hari igihe cyageze bampa ikiganiro cyo ku manywa. Ariko ni amasaha agoye atari kuri radiyo ahubwo muri rusange mu bintu byinshi. Icyo gihe habagaho ku yandi maradiyo ibiganiro by’indirimbo no gusobanura filime.”
Avuga ko ari bwo yahisemo gutangira ikiganiro kizajya gifasha abantu kwiyungura ubumenyi, abinyujije mu gutambutsa ibyo yasomye mu bitabo bitandukanye.
Ati “Nararebye mbona ikintu gishoboka ni ugusoma ibitabo nkajya mbiganiriza abantu, nkavuga n’amasomo bakwiriye kubikuramo. Ni yo mpamvu nakoze ikiganiro nise ‘Inzu y’Ibitabo’. Mu itangazamakuru habamo ibintu byinshi ariko njye nahisemo kwigisha. Ubu birakenewe cyane kuko bararangaye. Ubu bakubwira ko 70% y’ibintu tubona muri filime n’ahandi ni urukozasoni.”
Iki kiganiro avuga ko ari cyo cyavuyemo agace gato yise ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima’, agamije kwigisha abantu.
Ati “Nta hantu ushobora kubona abantu bahura bagiye kwiga, ahubwo bahura bagiye mu birangaza, ni yo mpamvu twatangije ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit’. Iyi ikaba ari inama igamije kuganiriza abantu mu buryo bw’imbonankubone, bakagirwa inama zitandukanye.’’
“Hari n’abavuga bati 'uvuga ijambo ryahindura ubuzima nka nde?' Ariko abantu birengagiza ko twiga nk’uko twigisha. Iyo ndi kwigisha nanjye mba ndi kwiga. Ntabwo navuga ngo nararengereye. Hari n’abacaga ku ruhande bakambwira bati 'wanca angahe ngo unkoreho?”'
Dashim agaragaza ko gukora ibiganiro bya ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima’ ryagiye rigira ingaruka nziza.
Ati “Ujya kumva nk’umukecuru araguhamagaye akavuga ati 'nsigaye nitwa Mama Dashim, nari ngiye kwiyahura nshyira kuri radiyo numva uvuze iki kintu gihita kimpindurira ubuzima.”'
Dashim mu nzira zo kwifashisha Yoga mu kuvura abafite ibibazo by’imitekerereze…
Dashim yabwiye IGIHE ko kuri ubu yahimbye uburyo bwa ‘Meditation’ yise ‘Thankful, Optimistic & Satisfaction’(TOS), bufasha abantu kurebera ibintu mu buryo bwiza, no guhaza umuntu w’imbere kurusha uw’inyuma.
Kuri ubu yashyizeho Dash Dash Yoga Center i Gikondo, aho abantu bamugeraho kugira ngo bakorere hamwe ‘meditation’. Avuga ko iyi nzira ari imwe mu zishobora gufasha abantu mu gihe bari mu bihe bikomeye cyangwa bahanganye n’ibibazo by’imitekerereze.
Ati “Nari naragiye hanze hari ubushakashatsi tumaze iminsi dukora. Hari ubwoko bwa ‘meditation’ twazanye mu Rwanda, abantu benshi babihuza n’ubuhanzi ariko biratandukanye. Ni ibintu ushobora kwinjiza mu buzima bwawe bikagufasha. Kuko ubutunzi bwinshi bw’abantu buri imbere kurusha uko buri hanze, ni ukuvuga ngo niba ushaka amahoro banza uyashakire muri wowe kurusha uko wayabona hanze.”
Avuga ko impamvu y’ibi byose ari uko amahoro ari yo ya mbere. Ati “Iyo ushaka ko amafaranga akubera meza ubanza kubaka amahoro. Ibiryo bya ‘roho’ ni bitatu, urukundo, kunyurwa n’amahoro.”
Yongeyeho ko “Ushobora kuba ufite amafaranga ariko ubabaye. ‘Meditation’ rero ihaza ya roho. TOS Meditation ikorwa mu buryo bumeze nko gusenga ariko ushimira. Kuko abantu benshi batuye muri Afurika bakuriye mu madini, ni bwo buryo bushobora kuborohera cyane.”
Dashim yavuze ko aheruka gukorera ubushakashatsi mu bihugu bitandukanye birimo na Sri Lanka, ari kwandika igitabo kijyanye na TOS Meditation kizajya hanze vuba. Iki gitabo kiri mu ndimi ebyiri, Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Avuga ko hari izindi nyandiko nyinshi afite zitaranononsorwa, zishobora kuvamo ibindi bitabo.
Reba ikiganiro Dashim yagiranye na IGIHE





Ibitekerezo 0