Ni igitaramo yakoreye i Kigali ku wa 17 Werurwe 2026, mu gihe kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 ategerejwe muri Afurika y’Epfo aho agomba gutaramira muri iki gihugu se umubyara avukamo.

Reka ibyo muri Afurika y’Epfo tube tubiretse turaza kubigarukaho nyuma yo kuhataramira. Twigarukire i Kigali mbasubize muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026.

Cyari igitaramo umuntu yakwita mpuzamahanga atari ukubera uburyo cyari giteguye gusa ahubwo kuko cyanitabiriwe n’abaturutse mu bihugu binyuranye.

Nyuma y’iki gitaramo IGIHE yashatse imibare y’abaguze amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ndetse n’aho bayaguriye bivuze ko ari ababaga bavuye muri ibyo bihugu.

Muri iki gitaramo haguzwe amatike 7.908, yaguriwe mu bihugu 25 bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi.

Muri aya matike mu Rwanda niho haguriwe amatike menshi kuko ari 5.488 angana na 69,4%.

Uganda nicyo gihugu cya kabiri cyaguriwemo amatike menshi angana na 1.023 (12,9%) hagakurikiraho Kenya yaguriwemo amatike 746 angana na 9,4%.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haguriwe amatike 228, Tanzania hagurirwa amatike 72, Canada hagurirwa amatike 60, Afurika y’Epfo hagurirwa amatike 59 mu Bwongereza hagurirwa amatike 33.

Mu Buholandi haguriwe amatike 29, muri Espagne hagurirwa 28, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu haguriwe amatike 27, mu Bubiligi hagurirwa amatike 26, mu Bufaransa hagurirwa amatike 21 naho mu Budage hagurirwa amatike 15.

Ibindi bihugu byaguriwemo amatike birimo Nigeria yaguriwemo umunani, Pologne yaguriwemo umunani, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaguriwemo arindwi, Côte d’Ivoire yaguriwemo atandatu, Ukraine yaguriwemo atandatu, Zimbabwe yaguriwemo atandatu, u Buyapani bwaguriwemo ane, Togo yaguriwemo atatu, Ibirwa bya Maurice byaguriwemo abiri, Sudani y’Amajyepfo yaguriwemo abiri n’u Buhinde bwaguriwemo itike imwe.

Doja Cat yataramiye i Kigali mu gitaramo cyitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 25
Doja Cat yataramiye i Kigali mu gitaramo cyitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 25
Doja Cat yatanze ibyishimo ku bihumbi by'abakunzi b'umuziki we bari bakoraniye muri BK Arena
Doja Cat yatanze ibyishimo ku bihumbi by'abakunzi b'umuziki we bari bakoraniye muri BK Arena
Abarenga ibihumbi birindwi nibo baguze amatike yo kwitabira igitaramo cya Doja Cat i Kigali
Abarenga ibihumbi birindwi nibo baguze amatike yo kwitabira igitaramo cya Doja Cat i Kigali