Byari biteganyijwe ko tariki ya 31 Mutarama hazatangwa ibi bihembo ku bahanzi n’ibyamamare bitwaye neza mu mwaka wa 2020. Gusa ntibikibaye kuko byamaze kwimurirwa tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka, bitewe n’ikibazo cy’umubare w’abandura Covid-19 muri Leta ya California, aho bivugwa ko iki cyorezo cyafashe indi ntera.
Mu Ugushyingo 2020, Ikigo gitegura kikanatanga ibihembo bya Grammy Awards, Recording Academy, cyari cyatangaje ko mu bahanzi bahataniye ibi bihembo abagera kuri batatu ari bo bayoboye urutonde. Abahanzi bahabwaga amahirwe harimo, Beyoncé, Taylor Swift na Dua Lipa.
Ibiro Ntaramakuru AFP byatangaje ko ubuyobozi bwa Recording Academy bwavuze ko byose byabaye ku mpamvu zo kurokora ubuzima. Bati “Nta gifite umumaro kuruta ubuzima n’ubwirinzi kuri abo bose bari mu ruhando rwa muzika ndetse n’amagana y’abakora ubutaruhuka mu gutegura ibi bitaramo.”
Hirya no hino ku isi, bitewe no kwirinda gukwirakwiza ubwandu bwa Covid-19, abategura ibitaramo babiteguye hakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ibihembo bya Grammy Awards byatangiye tariki ya 4 Gicurasi 1959, mu mujyi wa Los Angeles bikaba bitangwa mu bice (categories) bitandukanye 83.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!