Amaze kubona impano y’abahanzi Columbus na Big Tonny, Producer Bob yiyemeje gutangira kubafasha abakorera ibihangano abaha n’ubundi bufasha ngo barusheho gushinga imizi mu ruhando rw’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda.
Mu ijwi riremereye, Columbus, ni umwe mu bahanzi bashya byumvikana ko aririmbana ubuhanga. Indirimbo ye ya mbere iyitwa “Get in de flow”, imwe mu zatumye Bob afata icyemezo cyo gutangira gukorana n’uyu muhanzi uririmba mu njyana ya African Raggae.
Big Tonny we yaririmbye indirimbo yitwa “Ndemeye”. Yari asanzwe akorana na Moriah Entertainment, ariko kuri ubu Producer Bob akaba avuga ko yatangiye gukorana na we by’umwihariko.
Umva indirimbo “Get in de flow” ya Columbus:
Bob, aganira na IGIHE yagize ati “Ubu hari abahanzi babiri natangiye gukorana nabo by’umwihariko aribo Columbus na Big Tonny muri studio ya Pro Records kuko numvise impano zabo numva ko mbafashije hari aho twagera.”
Bob, wakoze indirimbo “Udatsikira” ya Jules Sentore, avuga ko n’ubu yiteze impinduka nshya mu muziki wa Gospel. Ati “Ubu twagiranye amasezerano, natangiye kubatunganyiriza indirimbo nkabafasha mu gukorerwa amashusho, ndetse n’amasoko.
Akomeza agira "Biranshimisha kumva mfashije abantu bagatera imbere, nk’uko nafashije nab a Jules Sentore n’abandi bagiye batandukanye bagatera imbere numva ko no muri Gospel hari ikindi kintu nakora cyazana impinduka hano mu muziki nyarwanda.”
Producer Bob asanzwe akorana n’abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana n’amakorali menshi. Mu bahanzi bakomeye ari gukorana nabo harimo Cecile Kayirebwa, Tonzi, Masamba Intore, Jules Sentore, Teta, Elion Victory n’abandi.
Reba “Ndemeye” ya Big Tonny:



















TANGA IGITEKEREZO