Ibi Clapton Kibonge yabigarutseho yerekana amashusho ya filime ye ‘Identity’ aherutse gukorera mu Bufaransa, aho yagize ati “Ijoro rya filime yanjye muri Memphis, ntacyo PK (izina urubyiruko rukunze kwita Perezida Paul Kagame) atadukorera.”
Iyi filime nshya ya Clapton Kibonge yayikoreye mu Bufaransa ubwo yari yitabiriye iserukiramuco ‘Off Courts Festival’ ari na ho hambere yerekaniwe muri Nzeri 2026.
Clapton Kibonge ari muri bane baherutse kwerekeza muri Amerika ku bufatanye bwa ‘Mashariki Arts Academy’ na ‘Hattiloo Theatre’ yo muri Memphis, Tennessee, muri gahunda igamije guteza imbere ubushobozi bw’abakora umwuga w’ubuhanzi n’ikinamico.
Uretse Mugisha Emmanuel, uzwi nka Clapton Kibonge, abandi berekeje muri Amerika barimo Simon Iyarwema, Nahimana Clémence, uzwi mu buhanzi nka Feruje na Shenge na Shyaka M. Adolphe.
Uretse amahugurwa y’ukwezi ategereje Clapton Kibonge, uyu mukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya byitezwe ko kuri uyu wa 17 Ukwakira 2026 ahura n’abakunzi be mu Mujyi wa Austin muri Texas.
Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye na Ramjaane Joshua n’ubundi usanzwe atuye muri Amerika, bakaba baramenyekanye bakinana ibyo gutera urwenya mu itsinda bari barise ‘Abanyagasani’.





Ibitekerezo 0