Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali cyateguwe mu rwego rwo gufasha abakirisitu kugira impera nziza z’umwaka bagatangira undi bari mu busabane n’Imana.

Bizimana Jeremie, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe imyitwarire muri Korali Christus Regnat atangaza ko icyatumye batumira Josh Ishimwe ari uko asanzwe ari inshuti yabo ndetse na bo bakaba baherutse kumufasha mu gitaramo cye cya mbere yakoreye muri Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2023.

Ati “Josh Ishimwe ni inshuti yacu cyane! Mwabonye ko natwe mu gitaramo cye aherutse gukora twagiye kumushyigikira kandi byagenze neza; ni umuhanga, nawe azaza kudushyigikira.”

Korali Christus Regnat imaze kubaka izina mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n’izindi zitandukanye zirimo “Mama Shenge” yagaragayemo Yverry Rugamba na Andy Bumuntu, “Umukozi w'umuhanga”, “Duhakirwe”, “Ca akabogi” n’izindi.

Korali Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Kwinjira muri iki gitaramo cyabo gisoza umwaka ku bantu bazagura amatike mbere ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw na 20.000 Frw muri VIP na 150.000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

Ku munsi w’igitaramo hari amafaranga aziyongera kuri buri tike aho mu myanya isanzwe tike izagera ku 8000 Frw, 15.000 Frw na 25.000 Frw muri VIP naho ku meza y’abantu batandatu bizaguma ari 150.000 Frw. Ni itike ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa www.christusregnat.rw.

Iyi korali yaherukaga gukora igitaramo cyabo bwite tariki 5 Ukwakira 2019, icyo gihe bari batumiye Umufaransa Jean Claude Gianadda.

Josh Ishimwe yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yarakunzwe
Josh Ishimwe yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yarakunzwe
Korali Christus Reignat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yafashije Josh Ishimwe gutaramira abakunzi be mu gitaramo cye cya mbere yari akoze
Korali Christus Reignat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yafashije Josh Ishimwe gutaramira abakunzi be mu gitaramo cye cya mbere yari akoze
Christus Regnat yanyuzwe n’imyitwarire ya Josh Ishimwe imutumira mu gitaramo gisoza umwaka “i Bweranganzo Concert”
Christus Regnat yanyuzwe n’imyitwarire ya Josh Ishimwe imutumira mu gitaramo gisoza umwaka “i Bweranganzo Concert”