Uyu muhanzi utashatse kugira byinshi atangaza kuri ibi bitaramo yatumiwe na Innox Entertainment isanzwe itegura ibitaramo muri Leta Zunze za Amerika bihuriramo Abanyarwanda bari muri iki gihugu n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi.
Kugeze ubu Christopher ntabwo arashyira ahagaragara amatariki n’imijyi azataramiramo gusa asezeranya abakunzi b’umuziki we bari muri Amerika kuzabitangariza vuba aha.
Christopher Muneza yaherukaga kugaragara mu bitaramo hanze y’u Rwanda muri Gashyantare na Werurwe 2023 ubwo yataramiraga ku Mugabane w’u Burayi mu mijyi irimo Bruxelles, Paris n’ahandi.
“Pasadena”, indirimbo Christopher Muneza aheruka guha abakunzi ba muzika Nyarwanda
“Hashtag”, imwe mu ndirimbo za Christopher Muneza zishimirwa na benshi aho ataramiye





Ibitekerezo 0