00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chriss Eazy yataramiye muri Pologne

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 April 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Chriss Eazy uri mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda yatangiye gukora ibitaramo afite ku mugabane w’i Burayi, ahereye ku cyo yakoreye muri Pologne.

Ku wa 24 Mata 2025, ni bwo Chriss Eazy yari yerekeje i Burayi aho afite ibitaramo birimo n’icyo yahuriyemo na Joeboy kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025.

Nyuma y’iki gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne, Chriss Eazy agomba kwerekeza mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa aho azataramira tariki 2 Gicurasi 2025 mbere y’uko yerekeza i Lille ku wa 10 Gicurasi 2025.

Promoter Franckpson uri gufasha Chriss Eazy muri ibi bitaramo, aheruka kubwira IGIHE ko hari n’ibindi bishobora kwiyongeraho kuko hari abandi bo mu yindi mijyi bari kuvugana.

Chriss Eazy yaherukaga gutaramira i Burayi ku wa 8 Werurwe 2025, mu gitaramo yakoreye muri Suède agihuriramo na Spice Diana uri mu bagezweho muri Uganda.

Byitezwe ko azava i Burayi ahita atangira imirimo yo kwamamaza indirimbo nshya ahuriyemo na The Ben na Kevin Kade izajya hanze mu minsi ya vuba.

Chriss Eazy yataramiye muri Pologne
Abari aho Chriss Eazy yataramiye bari bizihiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .