Ibi babigarutseho mu kiganiro Dany Nanone yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane kigaruka ku myiteguro y’iki gitaramo cye giteganyijwe ku wa 15 Ukuboza mu 2023, muri Camp Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, Dany Nanone yavuze ko iyi album ivuze byinshi ku rugendo rwe.

Yagize ati "Album iminsi myinshi ikubiyemo ibihe nanyuzemo mbere yo kujya ku ishuri na nyuma yo gusoza amasomo nkagaruka mu muziki.”

“Nubwo nari ku ishuri ariko nabonaga umwanya uhagije wo gukora indirimbo. Ndasaba abantu kuza kunshyigikira bakanyereka urukundo. Mwese tuzahurire muri Camp Kigali muzareba igitaramo mutigeze mubona mu mateka ya Hip Hop mu Rwanda.”

Abahanzi bazashyigikira Dany Nanone barimo Chriss Eazy wasobanuye ko "Nakuze nifuza guhura na Dany Nanone kuko yari icyamamare. njyewe ni amahirwe kuba nzaba ndi kumwe na Dany Nanone kandi ni iby'agaciro. Nakuze nshaka kuba nka Dany Nanone.”

Afrique uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yavuze ko yakuze yifuza kuba nka Dany Nanone kuko yamubereye urugero rwiza mu muziki.

Abahanzi batandukanye barimo Butera Knowless, Juno Kizigenza, na Pfla bari mu bazaba bari gufasha Dany Nanone ku itariki 15 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.

Itike isanzwe igura 5000Frw, iza VIP ni 15000 Frw. Ameza y’abantu umunani ihagaze 240,000 Frw.

Dany Nanone yijeje abakunzi be igitaramo cyiza
Dany Nanone yijeje abakunzi be igitaramo cyiza
Afrique ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda bazagaragara mu gitaramo cya Dany Nanone
Afrique ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda bazagaragara mu gitaramo cya Dany Nanone
Pfla ni umwe mu bahanzi bazafasha Dany Nanone mu gitaramo cyo kumurika album
Pfla ni umwe mu bahanzi bazafasha Dany Nanone mu gitaramo cyo kumurika album
Chriss Eazy yavuze ko yakuze akunda Dany Nanone
Chriss Eazy yavuze ko yakuze akunda Dany Nanone

Amafoto: Kasiro Claude