Mu minsi ishije Chris Brown yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho yerekana umufana we Angela Reliford, avuga ko uyu mukobwa yarenze kuba umufana ahubwo akaba asigaye yiyita umugore we, ndetse ko agaragaza imyitwarire iteye impungenge.
Uyu muhanzi yavuze ko uyu mufana asigaye amukurikirana mu buryo budasanzwe bituma benshi batangira kwibasira Angelina Reliford bamusaba kurekera kubangamira Brown.
Angelina ntiyakiriye neza ibyabaye bituma yitabaza inkiko ku wa 24 Mata 2025, atanga ikirego mu rukiko rwa Los Angeles, ashinja Chris Brown kumusebya ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ko amashusho yashyizeho yamwerekanye mu buryo butari bwo.
Yavuze ko ayo mashusho Chris Brown yashyize umuziki uteye ubwoba n’amagambo amwerekana nk’uwamugaye mu mutwe ndetse n’ushobora gukomeretsa n’abandi.
Uyu mukobwa yabwiye urukiko ko aya mashusho yageze ku bantu barenga miliyoni 145 bakurikira Chris Brown.
Mu kirego cye, Reliford yagize ati “Chris yasangije ayo mashusho ku mbuga ze atabanje kugenzura niba ari ukuri, cyangwa se gutekereza ku ngaruka zishobora guterwa n’uko ayo mashusho agaragara. Ibi byanyerekanye nk’umuntu w’imburamukoro kandi ushobora guteza akaga, binangiza izina ryanjye.”
Angelina Reliford wagejeje ikirego cye mu rukiko adafite umunyamategeko, yasabye indishyi z’akababaro ariko ntizatangajwe ingano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!