Aba bombi bihurije hamwe ndetse bahita bibumbira mu itsinda bise ‘‘Cheric’’, nk’impine y’amazina yabo.
Kwizera na Chemsa Niyonsaba basohoye indirimbo yabo mu gihe bafite n’umushinga wo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.
Eric-K3 yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kuririmbana n’umukunzi we byaturutse ku bihe bya Guma mu Rugo.
Yagize ati “Ni ibintu byashibutse kuri gahunda ya Guma mu rugo, nibwo nabonye ko afite impano yo kuririmba ndavuga nti reka duhuze imbaraga dushinge itsinda. Twari tumaranye imyaka itatu dukundana ndetse turateganya kubana mu 2021. Dufite gahunda yo kwamamaza ubutumwa bwiza.”
Yavuze ko yifuza ko buri wese uzumva indirimbo yabo azakomeza kwiringira Imana akayigira iy’ibanze muri gahunda ze zose.
Ati “Nifuza ko abumva iyi ndirimbo ‘Ni Umuremyi Wanjye’ bakomeza kwiringira uwo Muremyi bakamugira uw’ibanze. Nayanditse mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka.”
Indirimbo yashyize hanze siyo ya mbere kuko yakoze izindi zirimo ‘Umpa Ihumure’, ‘Unyitaho’ yakoranye na Bosco Nshuti, Juliet Tumusiime, Deborah Butera, Dorcas Ashimwe, Bosco Masengesho na Diana Kamugisha.
Mu rugendo rushya nk’umuhanzi ukorera mu itsinda, indirimbo ye ya bayise ‘Ni Umuremyi wanjye’.
Uyu musore n’umukunzi we basanzwe ari abanyamuziki bakomeye dore ko umukobwa ari umuririmbyi muri korali naho umusore akaba ari umuhanzi akaba anamaze imyaka itatu atunganya indirimbo.
Kwizera azwi ku izina rya Eric-K3 mu gutunganya indirimbo z’amajwi, yibanda cyane ku ndirimbo zihimbaza Imana. Atuye i Nyamirambo, akaba asengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Horeb.
Yatangiye gukora muzika ari umwana mu ishuri ryo ku Cyumweru muri ADEPR ariko nk’umwuga umuziki yawinjiyemo neza mu mu 2017. Intego yinjiranye mu muziki no gushyira itafari rye mu guteza imbere umuziki uhimbaza Imana.
Couple ya Kwizera na Chemsa Niyonsaba yiyongereye ku zindi ziririmba indirimbo zihimbaza Imana zimaze kwamamara zirimo nk’iya James & Daniella, Papi Clever & Ingabire Dorcas, Maya na Fabrice, Ben na Chance, Kavute na Amanda n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!