Uganda: Chameleone yavuzwe ibigwi
Muri Uganda inkuru iri kwiganza cyane ni igaruka ku isabukuru ya Jose Chameleone izihizwa mu gihe cy’icyumweru uhereye ku itariki 30 Mata 2024. Ari guhabwa indabo, impano, akanagenerwa ubutumwa bugaruka ku byo yakoze mu myaka 34 amaze mu muziki.
Weasel yasabye abantu kubaha Jose Chameleone bitewe n’uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki wa Uganda. Ni amagambo yabwiye abantu bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Jose Chameleone wujuje imyaka 45 y’amavuko.
Weasel yasobanuye ko iyo hatabaho Jose Chameleone umuziki wa Uganda utari gutera imbere nk’uko bimeze magingo aya. Ni abahanzi bavukana, Jose Chameleone yagize uruhare mu rugendo rw’umuziki wa Weasel wahoze ahuriye mu itsinda rimwe na Radio witabye Imana.
Weasel yagize ati”Mureke duhe icyubahiro Jose Chameleone nta wundi nka we uzabaho, yashyize itafari ku muziki wa Uganda”.
Jose Chameleone yabonye izuba ku itariki 30 Mata 1979. Ibirori byo kwizihiza isabukuru bizamara icyumweru aho ibyamamare bitandukanye bikomeje kumuha impano no kumugenera ubutumwa bumwifuriza kugira ibihe byiza. Jose Chameleone yatangaje ko azongera kwizihiza isabukuru niyuzuza imyaka 50 y’amavuko.
Mu 1996 yatangiye avanga imiziki mu tubyiniro. Mu 1998 nibwo yatangiye urugendo rwo gukora umuziki kugeza na nubu agifatwa nk’inkingi ya mwamba mu bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Uganda.
Mu 2000 yashyize hanze album ya mbere. Kuri ubu afite album 13 zirimo Valu Valu, Kipepeo, Shida za Dunia, Bayuda, Badilisha,Sweet Banana,Champion, n’izindi. Jose Chameleone ntabwo yahiriwe n’urushako kuko mu 2008 yashakanye na Daniella Atim, umunyamerikakazi waje gusaba gatanya mu 2017 akaba yarasubiye muri Amerika.
Jose Chameleone yagize uruhare mu iterambere ry’abahanzi barimo; Mosey Radio, Weasel, AK 47 Mayanja, King Saha, Papa Cidy, Pallaso, Melody Uganda, Yung Mulo bose banyunze mu nzu ifasha abahanzi yise Leone Island.
Tiktok yiyunze na Universal Music Group
Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Tiktok na sosiyete icuruza ibihangano by’abahanzi, Universal Music Group bemeranyije ko ibihangano byari byarasibwe kuri Tiktok bigaruka.
Ni ibiganiro byabaye bigamije guhosha ubushyamirane bwari hagati y’urubuga nkoranyambaga rwa Tiktok rwari rwategetswe gusiba ibihangano byose by’abahanzi babarizwa muri Universal Music Group bitewe nuko byakoreshejwe bitishyuwe.
Itangazo ryatanzwe ku itariki 2 Gicurasi 2024, ibinyamakuru byo muri Amerika birimo Hollywood byanditse ko Tiktok yemeye kujya yishyura amafaranga ku bihangano by’abahanzi babarizwa muri Universal Music Group bityo ibihangano byabo bikaba bigiye gukoreshwa nk’uko byahoze batarashyamirana.
Tiktok yakunze gushinjwa kwikunda ikareba inyungu zayo aho kwita ku bahanzi n’ibihangano byabo. Muri Mutarama 2024 ibihangano byose by’abahanzi barimo Taylor Swift Olivia Rodrigo, Lady Gaga, Drake n’abandi.
Amashusho y’urukozasoni yaragabanyutse cyane mu kinyejana cya 20
Inyigo yakozwe na Steven Follows yerekanye ko kuva mu 2000 amashusho y’urukozasoni yagabanutse cyane muri filime bitandukanye na mbere y’uriya mwaka.
Muri filime zakoreweho isuzuma, basanze harabayeho kugabanuka kuri 40% ku mashusho yakoreshejwe naho filime zitigeze zibonekamo amashusho y’ubwambure zazamutse ku kigero cya 50%.
Filime zakoreweho inyigo kuva mu 2014 hibanzwe ku zifite insanganyamatsiko yo gukoresha ibiyobyabwenge, ihohotera rikorerwa mu ngo n’izirimo amashusho y’urukozasoni.
Muri iyo nyingo kandi yerekana ko filime ziri ku rubuga rucururizwaho filime rwitwa IMDB, filime zo mu 1960 zabaga zirimo amashusho y’abantu bambaye batikwije zari nyinshi ku buryo kuva ikinyejana cya 20 cyatangira byagiye bicika ahubwo abantu bashyira imbaraga mu gukoresha ubundi buhanga bwo gusobanura ingingo runaka aho kwibanda ku mashusho y’urukozasoni.
Ikindi kandi inyigo ya UCLA (The University of California Los Angeles) yakozwe umwaka ushize yerekana ko abantu bo mu kiragano gishya, abazwi nk’aba Gen Z badakunda kureba filime zirimo amashusho y’urukozasoni ahubwo bikundira izivuga inkuru z’urukundo n’izigaragaza ibintu bisekeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!