Ibi yabigarutseho mu gitaramo Sengabo Jodas yamurikiyemo album ye ya mbere yise ‘Bene u Rwanda’ kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023.
Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi batandukanye nka; Audia Intore, Iganze Gakondo, Itorero Indangamirwa, Inkindi, Angel na Pamela ndetse na Junior Rumaga.
Benshi mu rubyiruko bitabiriye iki gitaramo ntibakanzwe n’imbeho yari ihari bacinye akadiho kuva gitangiye kugeza umurishyo wa nyuma uvuze.
Cécile Kayirebwa wari witabiriye iki gitaramo yanyuzwe bikomeye n’impano ya Junior Rumaga ndetse na Sengabo abaha umukoro wo gukomeza gushyigikira iyi nganzo bakayitoza abato n’abandi bakibyiruka.
Ubwo yari ahawe ijambo yagize ati “Kwibyara bitera ababyeyi ineza, Ndashima inganzo ya Sengabo, mu by’ukuri ibi bintu biteguye neza , nanyuzwe cyane n’inganzo y’aba bana , uburyo uyu musore (Junior Rumaga) akurikiranya amagambo atondetse neza kandi adategwa, nabikunze cyane, muri abahanga.”
Cécile Kayirebwa yashimiye Sengabo Jodas nyuma yo kumurika album y’indirimbo icumi yise ‘Bene u Rwanda’ asaba abahanzi gushaka umwihariko mu byuma by’umuziki bakoresha.
Ati “Ndashimira Sengabo wakoze iki gitaramo , natunguwe no kubona abantu bangana gutya bitabiriye , ibintu biratunganye nta bantu bahekeranye nakwemeye.”
“Ariko rero nanjye ibi byuma ndabikunda narabikoresheje rimwe na rimwe ariko ntakintu kiruta amajwi yihariye y’abantu bajyanirana, iyo hari akagoma cyangwa inanga bigufasha kujyana nibyo uririmba biba ari byiza cyane.”
Kayirebwa yasabye urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo gusigasira uyu muziki gakondo bakagerageza kusa ikivi cy’abababanjirije.
Yagize ati “Iyo mvuye i Burayi ngerageza gukorana cyane n’aba bana , mbasaba ko inganzo yabo bakwiye kuyigaragaza ndetse bakabyigisha abandi bagakomeza urugendo nkuko nanjye nagerageje kugira ngo urubyiruko rutazasigarana ubusa muri gakondo.”
Iki gitaramo cyabereye kuri Cayennes Resort Launge Kimironko mu mujyi wa Kigali , umurishyo wa nyuma wavugijwe saa sita z’ijoro.
‘Bene u Rwanda’ ni album Sengabo yatangiye gutunganya mu 2018, yishimiye ubutumwa yagenewe na Cécile Kayirebwa batangiye bahuye bwa mbere mu 2017 amwizeza ko azasohoza ubutumwa yamuhaye.




























Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!