Uyu muhanzi wavukiye Kaduna muri Nigeria, avuga ko abahanzi barimo Davido, Wizkid na Burna Boy yabakuyeho amasomo akomeye amufasha kwihangana no kugera ku ntego ze muri muzika ye.
Ckay w’imyaka 27 abinyujije kuri Twitter yagize ati “Davido yanyeretse ko bishoboka gushyiraho uduhigo kandi uririmba aArobeat, Wizkid yanyeretse ko aho uva bidahagarika aho ushobora kugera kandi Burna Boy yanyeretse ko gutinda atari uguhera igihe kigera ugasubizwa.”
Ckay wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Love Nwantiti’ avuga ko atumva neza impamvu bamwe bashishikazwa no kugereranya abahanzi b’amazina akomeye kandi mu by’ukuri buri wese aba afite umwihariko we .
Ati“Iyo mbonye abantu batubaha abahanzi dufite babagereranya mu bintu bitabahesha agaciro birambabaza. Mureke twishimire ibyo bakoze mu gihe bakiriho kuko baduteguriye inzira nziza.”
Chukwuka Ekweani azwi mu ndirimbo zitandukanye nka Love nwantiti, Shakara, Emiliana n’izindi.






Ibitekerezo 0