Ni mu gitarmo cyo kwibuka imyaka 33 ishize Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cya Gatagara atabarutse.

Muri iki gitaramo kiber akuri SERENA Hotel i Kigali kuva saa kumi n'ebyiri, haraba kandi hari abahanzi bacuranga umuziki w’umwimerere, Abdoul Makanyaga benshi batari baherutse nyuma y'ikibazo cy'imvune yari yagize mu minsi ishize, Ben Ngabo Kipeti mu ijwi rigororotse yibutsa benshi indirimbo zo hambere, hamwe na Mani Martin umuhanzi ukibyiruka ariko ufite umuziki utanga icyizere cy'igihe kirekire.

Ku ruhande rwe, Byumvuhore Jean Baptiste aracuranga indirimbo nyinsi kurenza izo yacuranze mu mpera z'umwaka ushize, dore ko icyo gihe yaboneyeho kumenya zimwe mu ndirimbo ze Abanyarwanda bakunda akaba ari buzibaririmbire uyu mugoroba.

Muri zo harimo nka: "Ni nde wabimenya", "Aho hantu ni he", "Iyo mbibutse ngira akantu" (Benshi bita "Ndibuka abo bana twareranywe"), "Naba nawe", "Bibananiza iki", n'izindi zinyuranye, ziyongera ku zo yabaririmbuye ubushize zirimo Urwiririza, Nyiratunga, Umurage, Yobu, Fagitire, n'izindi.

Padiri Fraipond Ndagijimana wibukwa ni Umubiligi wafashe ubwenegihugu bw’u Rwanda agashinga ikigo cya Gatagara, akaba ari naho ashyinguwe nyuma yo gutabaruka mu mwaka w'1982.

Byumvuhore we ni Umunyarwanda utuye kandi ukorera mu gihugu cy'u Bubiligi, nyuma y'imyaka 22 ataririmbira mu Rwanda, akaba yarasubukuye ibikorwa byo kuharirimbira kuva mu mpera z'umwaka ushize wa 2014.

Igitaramo cy'uyu munsi kiratangira saa kumi n'ebyiri kuri Serena Hotel, kwinjira ni amafaranga ibihumbi icumi (10 000 Frw).

Byumvuhore amaze gusohora album icumi ziriho indirimbo zikabakaba ijana. Ku bitabira igitaramo cy'uyu munsi, haraboneka kandi na album y'imbumbe iriho indirimbo zisaga 80 z'uyu muhanzi Byumvuhore Jean Baptiste.

[email protected]