Iri shuri riherereye mu Mujyi wa Ostende ryatangijwe n’Umunyarwandakazi Niragire Gertrude, rikaba risanzwe rifasha abana bavukiye mu Bubiligi kwiga Ikinyarwanda, indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse no gukunda Igihugu.
Aya masomo abana biga muri iri shuri bayafata mu biruhuko by’amasomo asanzwe.
Niragire yabwiye IGIHE ko abana baturutse mu mijyi itandukanye bahurirayo, bakamara ibiruhuko byabo bigishwa amateka y’u Rwanda, kuvuga, kwandika no gusoma Ikinyarwanda ndetse n’indangagaciro ziranga Umunyarwanda.
Bwiza uri mu Bubiligi aho yakoreye igitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’, ubwo yari kuri iri shuri yishimiye igikorwa, ariko by’umwihariko ashimira Niragire wagize igitekerezo cyo kurishinga.
Ati “Ni iby’agaciro kuba mu mahanga haba hari Abanyarwanda batekereza ko abana babo nubwo ari ho bavukiye ariko bakwiriye kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’Umunyarwanda. Ntekereza ko ntawe utashyigikira igikorwa nk’iki cyane ko gifitiye Igihugu akamaro.”
Niragire we ahamya ko Ikinyarwanda ari ururimi kavukire rw’Abanyarwanda, rukaba umurage wa mbere umubyeyi aha umwana we.
Icyakora akavuga ko impungenge bahorana nk’Abanyarwanda baba mu mahanga, ari uko ibihugu batuyemo biba bishaka gutamika abana babo indimi kavukire zabyo, bityo bikaba byakoroha ko bibagirwa Ikinyarwanda burundu.
Ati “Imbogamizi ikomeye ku Banyarwanda batuye mu mahanga, ni ukubasha guhererekanya ururimi rw’Ikinyarwanda n’ababakomokaho, kuko na bo baba bashaka kubigisha urwabo. Ni yo mpamvu natekereje gushyiraho ishuri ryajya rikigisha abakiri bato kuko ururimi rwacu ari agaciro kacu n’umurage wacu.”
Iri shuri ryatangiye mu 2020, Niragire ahamya ko icya mbere ryamweretse ari uko hari ababyeyi bafite inyota y’uko abana babo bakwiga Ikinyarwanda, dore ko buri biruhuko baba bafite abana benshi bigisha.
Niragire ashimira inzego zinyuranye zirimo n’Inteko y’Umuco zimufasha mu kumuha ibitabo yifashisha yigisha abakiri bato.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!