Mu butumwa yageneye IGIHE, Bwiza yavuze ko yishimiye kwakirwa na Ambasaderi ndetse ahamya ko yishimiye umushinga we wa #Igitimurugo aho ateganya gutera ibiti ibihumbi 200 biribwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije banarwanya imirire mibi mu muryango.
Kuva ku wa 24 Ugushyingo 2024 Bwiza ari kubarizwa muri Mozambique aho yagiye mu biruhuko no gusura umuryango we uhatuye, aha akaba ari naho yahereye asura Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Uretse ibikorwa by’umuziki baganiriye, Bwiza yanagarije Ambasaderi ku mushinga amazemo iminsi wo gutera ibiti byera imbuto ziribwa ibihumbi 200.
Mu butumwa bwe, Bwiza yagize ati “Byari iby’agaciro kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Amb. Col. (Rtd) Donat Ndamage, mu biro bye i Maputo. Ndashima ko yakunze umushinga wanjye #Igitimurugo n’ubufasha yanyijeje buzava mu Banyarwanda bahatuye.”
Bwiza yerekeje i Maputo mu biruhuko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya Best Friend yakoranye na The Ben, kuri ubu ikaba ari imwe mu zigezweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!