IGIHE yakusanyije zimwe mu ndirimbo nshya zamuritswe n’abahanzi nyarwanda barimo Bwiza uhataniye ibihembo bya Trace Awards, Jules Sentore, France Mpundu, Day Maker (DM), Nessa n’abandi.
“Carry Me” – Bwiza
Nyuma yo kumurika album nshya yise “My Dream” Bwiza yikojeje i Burundi ahafatira amashusho y’indirimbo yise “Carry Me” yatunganyijwe na Johny Elarts umwe mu bagezweho muri iki gihugu no hanze yacyo.
Uyu muhanzikazi uhataniye ibihembo bya Trace Awards, indirimbo ye nshya yiganjemo ururimi rw’Icyongereza ikaba imwe mu zigize album ye ya mbere, amajwi yayo yakozwe na Santana Sauce.
“Umutima” – France Mpundu
Mpundu France yabaye umuhanzi wa mbere usinyishijwe muri Sosiyete ifasha abahanzi ya ‘Huha Records’ ya Juno Kizigenza afatanyije n’umujyanama we.
Uyu muhanzikazi watsindiye irushanwa rya ‘I am the future 2019’ ari mu biganza bya Huha Records mu gihe cy’imyaka itanu.
Nyuma yo gusinya aya masezerano yamurikiye Abanyarwanda indirimbo yise ‘Umutima’ yakozwe na Producer X On The Beat afatanyije na Herbert Skillz mu gihe amashusho yayo yakozwe na Chico Berry.
“Dawe” – Jules Sentore
Jules Sentore yakoreye ku mugabane w’u Burayi amashusho y’indirimbo yise “Dawe” yatunganyijwe na Producer X on the beat isozwa na Madebeats mu gihe amashusho yabo akorwa na Julien Bmjizzo afatanyije na Dir Sanibi.
“Location” – Day Maker DM
Nyuma yo kumurika album ye ya mbere yise “Fame Is a Gift” umuraperi Day Maker DM yamurikiye abakunzi ba muzika nyarwanda indirimbo yise “Location”.
Iyi ndirimbo yakorewe muri The Rayan Music amajwi yayo yakozwe na Producer Opah afatanyije na Tempo mu gihe amashusho yayo yakozwe na Osee afatanyije na Mad Knoxx.
“Ndimo neza” – Manzidbest
Manzidbest yahurije hamwe abahanzi batanu barimo Jowest, Khalfan, Papa Cyangwe , The Nature na ManickYan bakorana indirimbo bise “Ndimo neza.”
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Evy Kick ayungururwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzc.
“Only You” – Obah Muziki
Nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya muzika Obah Muziki yahaye abakunzi ba muzika indirimbo nshya yise Only You.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Renstar YeweeH mu buryo bw’amajwi abifashijwemo n’abarimo Jules Guitar na Obah Muziki, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Dir Banks.
“Kadirake” – Tonalite
Tonalite yamurikiye abakunzi ba muzika nyarwanda umuzingo muto, Extended Play (EP) yise “Loved” ikubiyeho indirimbo eshanu.
Imwe mu ndirimbo ziyigize zirimo iyo yise “Kadirake” yakorewe muri Sosiyete ya Ruzi Nation, amajwi yayo yatunganyijwe na Wayeeh beatz ayungururwa na Tell Them mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe n’abarimo Tego na Josh Lenzi.
“I’m in Love” – Payd
Umuhanzi Amani Payd yagarukanye indirimbo yise “I’m in Love” yatunganyijwe na Producer Aike Jun , yumvikanamo amajwi ya Alice Nikeza, Piano na Jackson.
“Ishori” – Nessa
Uyu muraperi nta cyumweru gishira adahaye abakunzi b’umuziki we indirimbo nshya; ubu yagarukanye indirimbo yise “Ishori” yatunganyijwe na BeatKiller.
“Hari Umunsi” – Siloam Choir
Korali Siloam yo muri ADPER Kumukenke yamuritse amashusho y’indirimbo “Hari Umunsi” yatunganyijwe na Director I DAVID mu gihe amajwi yayo yakorewe muri Source of Joy Studio.





Ibitekerezo 0