Mu ijoro ryo ku wa 25-26 Ugushyingo 2026, nibwo Kuznetsova yegukanye iri kamba muri iri rushanwa ryabaye ku nshuro yaryo ya 64, rikaba riri mu ya mbere y’ubwiza akomeye ku Isi.

Iri rushanwa ryabereye mu Mujyi wa Tokyo, mu nyubako ya Tokyo Dome City Hall, mu Buyapani. Aritwaye ahigitse abandi bakobwa barenga 70. Kuznetsova w’imyaka 26 yambitswe ikamba na Catalina Duque wo muri Colombia, wari wegukanye iry'umwaka ushize.

Uyu mwaka ibihugu bya Bhutan na Malawi byitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, mu gihe ibindi birimo Curaçao, Guam na Zambia byarisubiyemo, nyuma y’igihe kinini bitaryitabira.

U Budage bwagarutse nyuma yo kutitabira mu 2022, mu gihe Cap-Vert, Kyrgyzstan, Moldova na Panama byaherukaga kuryitabira mu 2024.

Mu ijambo yavuze nyuma yo kwambikwa ikamba, Kuznetsova yashimiye abakobwa bahatanye, agaragaza ko ubucuti yagiranye na bo ari kimwe mu bintu by’agaciro yungukiye muri iri rushanwa.

Ati “Ndashaka kubanza gushimira abakobwa beza bose batumye uru rugendo rumbera urwihariye. Ikintu cy’agaciro Miss International yampaye ni ubuvandimwe n’ubucuti, ndetse na gahunda mfite yo kuzenguruka Isi mbasura bose, nkamenya imiryango yabo, inshuti zabo n’ababashyigikiye mu bihugu byabo, kuko muri uru rugendo banyeretse urukundo rwinshi kandi baranshyigikiye.”

Kuznetsova yari asanzwe afite ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. Mu 2019 yari mu bakobwa 40 bitwaye neza muri Miss World, mu gihe mu 2025 yari muri 25 bitwaye neza muri Miss Earth.

Brittany Feeney wari uhagarariye u Bwongereza yabaye igisonga cye cya mbere, akurikirwa na Laura Glozarová wo muri Repubulika ya Chèque. Igisonga cya gatatu yabaye Victoria Kosasie wo muri Indonesia, mu gihe Khánh Như Lê wo muri Vietnam yabaye icya kane.

Umwihariko w’uyu mwaka ni uko Miss International 2026 yambitswe ikamba nyuma y’amasaha macye gusa hamenyekanye uwegukanye irya Miss Universe 2026.

Ni ubwa mbere amarushanwa abiri muri ane y’ubwiza akomeye ku Isi abaye mu gihe cyegeranye. Ayo marushanwa ni Miss Universe, Miss International, Miss World na Miss Earth.