Iyi nzu y’imideri iri mu zimaze gushinga imizi mu Rwanda no hanze yarwo, yateguye igitaramo cyo gutanga ibihembo ku babyinnyi bitabiriye irushanwa ryo kubyina ryiswe ‘Urutozi Dance Challenge’.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa 24 Ukwakira 2022, ibihembo by’abitwaye neza bizatangwa ku wa 30 Ukuboza 2022 mu birori bizabera kuri Club Rafiki i Nyamirambo aho kwinjira azaba ari ubuntu
Umubyinnyi uzahiga abandi azahembwa 500.000 Frw, mu gihe uwa kabiri azahabwa 300.000Frw naho uwa gatatu ahabwe 100.000Frw.
Iki gitaramo kizaba kiyobowe na MC Tino mu gihe akanama nkemurampaka kagizwe n’abarimo Jack B, Tizzo wo muri Active, Rwema Simon na Joxy Parker.
Ubuyobozi bw’iyi nzu y’imideri buvuga ko bwahisemo gutangiza iri rushanwa mu rwego rwo guhura n’urubyiruko rugahugurwa ku bijyanye n’imideli ndetse no kubigisha gukorera hamwe nk’urutozi ahashibutse izina ry’iyi nzu y’imideri.
Urutozi Gakondo Ltd n’ inzu y’imideri yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019 ishinzwe na Amini Deodactus, ahitamo iri zina mu kwisanisha n’urutozi, avuga ko ari agakoko gafite urukundo, kuyobora no gukorera hamwe.
Iyi nzu ifite icyicaro mu Rwanda yagabye amashami mu mahanga mu mijyi irimo Dubai na Texas, imyambaro yabo igera no mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi, u Bufaransa, Kenya, Canada n’ahandi.
Iyi nzu y’imideri iherutse kumurika imyambaro igamije kumenyekanisha amateka n’umuco by’u Rwanda ku Isi hose, mu 2023 yihaye intego yo gufungura amashami mu Bubiligi nk’ahantu haba Abanyarwanda benshi no muri Koreya y’Epfo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!