Mu butumwa Mow Kanzie yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yakoze ubukwe mu buryo bwemewe n’amategeko ku wa 23 Werurwe 2025, mu birori byakurikiye ibindi bari bakoze mbere birimo imihango yo gusaba no gukwa.
Yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza akanyamuneza, ati “Inseko nyinshi, kwiheba guke. Impuhwe nyinshi, gucira abandi urubanza guke, imigisha myinshi, umuhangayiko muke, urukundo rwinshi, urwango ruke. Hari byinshi byo gushimira.”
Mu ntangiro za Werurwe 2025 nibwo uyu mukobwa yari yagaragaje ko habayeho ibirori byo kumusaba no kumukwa.
Mona Walda Kaneza, abakunzi b’umuziki mu Burundi bazi kw’izina rya Mow Kanzie ni umwe mu b’igitsinagore bakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki mu Burundi, cyane cyane abakiri bato.
Mona Walda Kaneza ubusanzwe ni Umurundikazi w’imyaka 27. Mbere y’uko yinjira mu muziki, Mow Kenzie yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Burundi mu 2016.
Ubusanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Master’s Degree), mu bijanye n’amabanki. Mu muziki yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Hakuna Matata Remix yakoranye na R Flow, B Face, Mo’w Kanzie, Drama T, Trey Zo na Rappy Boy, Only One, Ndapfuha yahuriyemo na Kidum n’izindi zitandukanye.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!