00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Umuhanzikazi Mow Kanzie yarushinze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 April 2025 saa 10:42
Yasuwe :

Umuhanzikazi Monna Walda Kaneza wamenyekanye nka Mow Kanzie mu Burundi, wanabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’iki gihugu mu 2016-2017, yarushinze n’umugabo bamaze igihe bakundana.

Mu butumwa Mow Kanzie yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yakoze ubukwe mu buryo bwemewe n’amategeko ku wa 23 Werurwe 2025, mu birori byakurikiye ibindi bari bakoze mbere birimo imihango yo gusaba no gukwa.

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza akanyamuneza, ati “Inseko nyinshi, kwiheba guke. Impuhwe nyinshi, gucira abandi urubanza guke, imigisha myinshi, umuhangayiko muke, urukundo rwinshi, urwango ruke. Hari byinshi byo gushimira.”

Mu ntangiro za Werurwe 2025 nibwo uyu mukobwa yari yagaragaje ko habayeho ibirori byo kumusaba no kumukwa.

Mona Walda Kaneza, abakunzi b’umuziki mu Burundi bazi kw’izina rya Mow Kanzie ni umwe mu b’igitsinagore bakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki mu Burundi, cyane cyane abakiri bato.

Mona Walda Kaneza ubusanzwe ni Umurundikazi w’imyaka 27. Mbere y’uko yinjira mu muziki, Mow Kenzie yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Burundi mu 2016.

Ubusanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Master’s Degree), mu bijanye n’amabanki. Mu muziki yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Hakuna Matata Remix yakoranye na R Flow, B Face, Mo’w Kanzie, Drama T, Trey Zo na Rappy Boy, Only One, Ndapfuha yahuriyemo na Kidum n’izindi zitandukanye.

Ubwo habagaho ibirori byo gusaba no gukwa Mow Kanzie
Mow Kanzie yarongowe yagaragaje ko atakiri mu ngaragu
Uyu mukobwa n'umugabo we bari bamaze iminsi bagaragaza ko benda kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .