00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy yashinjwe kwiba indirimbo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 April 2025 saa 03:28
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Haiti, Fabrice Rouzier, yatanze ikirego mu Rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arega Burna Boy na Joé Dwèt Filé gukoresha ibice by’indirimbo ye nta ruhushya.

Rouzier mu kirego cye arega aba bahanzi kuba barashishuye ibice by’indirimbo ye yasohoye mu 2002 yitwa “Je Vais”, bakabikoresha mu ndirimbo yabo bise “4 Kampe II”, yasohotse ku wa 28 Werurwe 2025.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, Rouzier avuga ko na mbere y’uko iyi yakozwe mu buryo bwa remix isohoka, indirimbo ya mbere ya 4 Kampe, Joé Dwèt Filé yari yasohoye mu mpera za 2024, nayo yari ifite iki kibazo.

Rouzier ngo yari yarohereje urwandiko rusaba guhagarika gukomeza gukoresha ibihangano bye , ndetse Joé Dwèt Filé ngo yemeye ko koko habayeho guhonyora uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kuri uyu muhanzi mugenzi we.

Rouzier avuga ko aho gukuraho iyi ndirimbo, Joé Dwèt Filé ahubwo yasohoye indi shya yise “4 Kampe II” yafatanyije na Burna Boy.

Rouzier avuga ko iyi ndirimbo nshya irimo byinshi byaturutse ku ndirimbo ye “Je Vais”, birimo uburyo iteguye, amagambo akoreshwamo n’imiterere y’amashusho yakozwe.

Mu kirego cye, Rouzier asaba urukiko kumuha indishyi z’ibyo yahombye, iz’igihano n’amafaranga yakoresheshejwe mu manza.

Asaba ko urukiko rwategeka ko ibikorwa byose bijyanye n’iyo ndirimbo bihagarikwa burundu, na kopi zayo zasohotse zigasibwa.

Rouzier anasaba ko izina rye, isura ye cyangwa ishusho ye bitazongera gukoreshwa mu bikorwa bifitanye isano n’iyo ndirimbo.

Umva izi ndirimbo zombi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .