Rouzier mu kirego cye arega aba bahanzi kuba barashishuye ibice by’indirimbo ye yasohoye mu 2002 yitwa “Je Vais”, bakabikoresha mu ndirimbo yabo bise “4 Kampe II”, yasohotse ku wa 28 Werurwe 2025.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, Rouzier avuga ko na mbere y’uko iyi yakozwe mu buryo bwa remix isohoka, indirimbo ya mbere ya 4 Kampe, Joé Dwèt Filé yari yasohoye mu mpera za 2024, nayo yari ifite iki kibazo.
Rouzier ngo yari yarohereje urwandiko rusaba guhagarika gukomeza gukoresha ibihangano bye , ndetse Joé Dwèt Filé ngo yemeye ko koko habayeho guhonyora uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kuri uyu muhanzi mugenzi we.
Rouzier avuga ko aho gukuraho iyi ndirimbo, Joé Dwèt Filé ahubwo yasohoye indi shya yise “4 Kampe II” yafatanyije na Burna Boy.
Rouzier avuga ko iyi ndirimbo nshya irimo byinshi byaturutse ku ndirimbo ye “Je Vais”, birimo uburyo iteguye, amagambo akoreshwamo n’imiterere y’amashusho yakozwe.
Mu kirego cye, Rouzier asaba urukiko kumuha indishyi z’ibyo yahombye, iz’igihano n’amafaranga yakoresheshejwe mu manza.
Asaba ko urukiko rwategeka ko ibikorwa byose bijyanye n’iyo ndirimbo bihagarikwa burundu, na kopi zayo zasohotse zigasibwa.
Rouzier anasaba ko izina rye, isura ye cyangwa ishusho ye bitazongera gukoreshwa mu bikorwa bifitanye isano n’iyo ndirimbo.
Umva izi ndirimbo zombi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!