Barack Hussein Obama II wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika buri mwaka agaragaza urutonde rw’indirimbo zamunyuze, kuri ubu hagaragayeho indirimbo eshatu z’abahanzi bo muri Afurika.
Zimwe nu ndirimbo ziri kuri uru rutonde zirimo ‘Last Last’ ya Burna Boy, ’Rush’ ya Ayra Starr na ’Calm Down’ ya Rema bose bo muri Nigeria.
Mu butumwa Obama yanyujije kuri Twitter asangiza abamukurikira yabandikiye agira ati “Buri gihe nshimishwa no kubasangiza urutonde rw’indirimbo z’umwaka. Uyu mwaka twumvise indirimbo nyinshi nziza, izi ni zimwe mu ndirimbo zanyuze muri uyu mwaka.”
Abandi bahanzi bagaragaye kuri uru rutonde barimo Beyonce, Kendrick Lamar, Rosalia, Koffee, Bad Bunny, H.E.R, Lizzo, SZA, Jazmine Sullivan n’abandi.
Uretse indirimbo Barack Obama yasangije abamukurikira filime yakunze muri uyu mwaka zirimo The Women King, Happening, Till, A Hero, After Sun, The Good Boss, Hit the road, Petite Maman n’izindi.
Yanagaragaje urutonde rw’ibitabo 13 yasomye muri uyu mwaka birimo icyitwa ‘The Light we Carry’ cyanditswe n’umugore we Michelle Obama.
I always enjoy sharing my end of year music playlist with all of you — and this year we heard a lot of great songs. Here are some of my favorites.
Are there any songs or artists I should check out? pic.twitter.com/qkwm4UOzMD
— Barack Obama (@BarackObama) December 23, 2022
I saw some great movies this year – here are some of my favorites. What did I miss? pic.twitter.com/vsgEmc8cn8
— Barack Obama (@BarackObama) December 23, 2022
I always look forward to sharing my lists of favorite books, movies, and music with all of you.
First up, here are some of the books I read and enjoyed this year. Let me know which books I should check out in 2023. pic.twitter.com/NuGA7dDz9G— Barack Obama (@BarackObama) December 23, 2022
‘Rush’, indirimbo ya Ayra Starr imwe mu zanyuze Barack Obama
‘Last Last’, indirimbo ya Burna Boy yagaragaye ku rutonde rw’izo Obama yakunze mu 2022
‘Calm Down’, indirimbo ya Rema iri mu zakunzwe na Barack Obama
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!