Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018, Buravan yaririmbye mu mugoroba wo gusangira wiswe ‘Soirée Maïsha Africa’ wateguwe na Sonia Rolland mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abana.

Ubwo hizihizwaga imyaka 17, Umuryango ‘Maïsha Africa’ wa Sonia Rolland umaze ushinzwe, Buravan yari mu bitabiriye iki gikorwa, yanaririmbyemo.

Uyu muhanzi yaririmbye mu buryo bw’umwimerere indirimbo ze zitandukanye abifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi bahuriye muri icyo gitaramo.

Buravan yabwiye IGIHE ko yanejejwe no kuririmba muri iki gikorwa cyakusanyirijwemo inkunga yo gushyigikira serivisi yo guhangana n’indwara zifata abana bakivuka, iba mu Bitaro by’Abana i Musanze.

Umuryango ‘Maïsha Africa’ washinzwe na Sonia Rolland afatanyije na nyina hamwe n’abandi bakorerabushake 30, nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000.

Ugitangira wabanje kwitwa ‘Sonia Rolland pour les enfants’ nyuma uza guhindurirwa izina.

Uyu muryango ufasha abana b’imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite inzu batahamo, wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’Umunyarwanda.

Buravan hamwe na Sonia Roland ku rubyiniro
Buravan hamwe na Sonia Roland ku rubyiniro
Buravan yashimishije abitabiriye uyu mugoroba
Buravan yashimishije abitabiriye uyu mugoroba
Iki gikorwa Buravan yaririmbyemo cyari icyo gukusanya inkunga yo gufasha abana i Musanze
Iki gikorwa Buravan yaririmbyemo cyari icyo gukusanya inkunga yo gufasha abana i Musanze
Sonia Roland yahobeye Buravan ku rubyiniro
Sonia Roland yahobeye Buravan ku rubyiniro
Roland yishimiye bikomeye impano ya Buravan
Roland yishimiye bikomeye impano ya Buravan
Buravan yanahuye na Miss France 2019 Vaimalama Chaves
Buravan yanahuye na Miss France 2019 Vaimalama Chaves