Uyu muhanzi yavuze ko The Ben ari mu bantu bamwishimiye cyane ndetse akamuhobera bikomeye ubwo bari bahuriye aho abahanzi bitegurira (Backstage).
Ati "Reka mbabwire The Ben twarahuye duhuririye aho abahanzi bitegurira arampobera cyane yanga kundekura."
The Ben na Bruce Melodie ni bamwe mu bahanzi bataramiye abanyarwanda b’ingeri zitandukanye n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye Rwanda Day.
Bruce Melodie usibye gutarama muri ibi birori yanatanze ikiganiro cyagarutse ku iterambere rya Siporo n’imyidagaduro mu Rwanda.




Ibitekerezo 0