Mu gihe benshi mu bagore iyo batandukanye n’abakunzi babo, batangira kwishora mu bikorwa bibibagiza agahinda batewe n’uko gutandukana, ngo kuri Britney Spears we yahisemo gutura aka gahinda ifaranga rye.
Nk’uko abari hafi y’uyu muhanzikazi babitangarije Radar Online, ngo Britney uherutse gutandukana na Paul Soliz, byamuteye agahinda kenshi ahitamo kugatura amafaranga, ayasesagura.
Uyu muhanzikazi kuva yatandukana n’uyu mukunzi we, asigaye yirirwa mu ngendo za buri kanya atembera mu bihugu birimo Mexique n’u Bufaransa kandi agendera mu ndege zihariye, bikamutwara amafaranga menshi.
Umwe mu bari hafi ye yavuze ko kuva yatandukana n’umukunzi we, ubu icyo asigaye yitayeho ari ugusesagura amafaranga ye mu ngendo za buri kanya, kugura ibihenze, gutegura ibirori by’akataraboneka hamwe no kurira muri restaurant zihenze.
Yakomeje agira ati “Iyo Britney ababaye, yurira indege yihariye yerekeza muri Mexique. Yumva abikwiriye hejuru y’ibyo amaze kunyuramo. Yitwara n’kaho atunze miliyoni 200$ kandi ntazo atunze”.
“Ajya kurara mu byumba bihenze, aherutse kwishyura 20.000$ ku ijoro rimwe gusa. Yishyuye indege yihariye ya 50.000$ ayigendamo wenyine”.
Amakuru akomeza avuga ko nubwo Britney Spears afite ibibazo by’amafaranga, bitamubuza gusesagura make asigaranye, cyane ko nta mafaranga ari kwinjiza kuva mu 2018. Bivuze ko ayo ari gukoresha ari ayo yinjije kera.
By’umwihariko, ngo kuba uyu mugore nta muziki agikora ndetse nta n’ibindi bikorwa afite bimwinjiriza, bituma amafaranga yakoreye mbere ashira vuba bitewe n’uko arimo kuyasesagura.
Binavugwa kandi ko uretse gusesagura amafaranga ye mu bikorwa byo kwishimisha, anatanga menshi mu kwita ku bahungu be babiri barimo Jayden na Sean yabyaranye n’umugabo we wa mbere Kevin Federline.
Britney Spears uvugwaho ibibazo by’amafaranga ni umwe mu bahanzikazi bakanyujijeho mu myaka ya kera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!